RFL
Kigali

Moto n’ingendo zihuza Intara bizakomorerwa tariki ya 01 Kamena 2020, insengero n'utubari birakomeza gufunga

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/05/2020 23:19
0


Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 18 Gicurasi 2020 hifashishijwe ikoranabuhanga iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje ko Moto n’ingendo zihuza Intara bizakomorerwa kuwa 1 Kamena 2020 naho insengero n'utubari bigakomeza gufunga mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.



Kugeza ubu abanduye Coronavirus mu Rwanda ni 297 harimo batanu banduye uyu munsi. Abakize iyi ndwara ni 203 harimo 6 bakize uyu munsi. Abakiyirwaye ni 94. Nyuma yo gusuzuma ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19, Inama y'Abaminisitiri yemeje ingamba zigomba guhita zitangira gukurikizwa. Izi ngamba zizongera kuvugururwa nyuma y'iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry'inzego z'ubuzima. Ingamba rusange zo kwirinda zemerejwe muri iyi Nama, ni izi zikurikira:

Gupima indwara ya Covid-19 bizakomeza mu gihugu hose. Kwambara udupfukamunwa, bizakomeza gukorwa igihe cyose umuntu agiye aho ahurira n'abandi. Serivisi zemerewe gukora, zigomba kubahiriza amabwiriza atangwa n'inzego z'ubuzima (gukaraba intoki, kwambara udupfukamunwa, gusiga intera hagati y'umuntu n'undi).

Inama y'Abaminisitiri yemeje kandi ko abacuruzi bose barasabwa kwemera kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga nka bumwe mu buryo bwemewe bwo kwishyurana. Ingendo zirabujijwe guhera saa tatu z'ijoro kugeza saa kumi n'imwe za mu gitondo.

Serivisi zemerewe gukomeza gukora

a. Ibikorwa by’inzego za Leta n’iby’abikorera bizakomeza ariko buri rwego rugakoresha abakozi b’ingenzi, abandi bagakomeza gukorera mu rugo bifashishije ikoranabuhanga.

b. Ibikorwa bya siporo y’umuntu umwe hanze biremewe, ariko inyubako zikorerwamo imyidagaduro (gyms) zizakomeza gufunga.

c. Ingendo zemewe gusa hagati mu Ntara. Ingendo hagati y’Intara zitandukanye cyangwa Intara n’Umujyi wa Kigali zirabujijwe ariko zizasubukurwa ku itariki ya 1 Kamena 2020.

d. Imihango yo gushyingura igomba kujyamo abantu batarenze 30.

e. Ishyingirwa imbere y’Ubuyobozi riremewe ariko rigomba kwitabirwa n’abantu batarenze 15. Iyindi mihango nko gusezerana mu nsengero cyangwa byo kwiyakira ntibyemewe.

Serivisi zizakomeza gufunga

a. Imipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks). Abanyarwanda n’abandi bantu basanzwe batuye mu Rwanda bemerewe gutaha ariko bagahita bashyirwa mu kato (isolation) nk’uko amabwiriza y’ubuzima abiteganya. Abari mu kato baziyishyurira ikiguzi cya serivisi zose bazahabwa.

b. Amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeri 2020.

c. Insengero zizakomeza gufunga.

d. Utubari tuzakomeza gufunga.

e. Moto n’amagare ntibyemerewe gutwara abagenzi, ariko bishobora gukomeza kwifashishwa mu gutwara ibintu babigeza ku bandi. Bizongera kwifashishwa mu gutwara abagenzi guhera ku itariki ya 1 Kamena 2020.

f. Inama n’amateraniro rusange cyangwa mu ngo z’abantu birabujijwe.

Muri iyi nama Perezida Kagame yamenyesheje Abaminisitiri ko yahaye imbabazi umuntu umwe, n'imbabazi rusange abakobwa 50 bari barakatiwe n'inkiko kubera icyaha cyo gukuramo inda. Inama y'Abaminisitiri yemeje iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry'agateganyo ry'abagororwa 3596 bahamwe n'ibyaha binyuranye. Inama y'Abaminisitiri yunguranye ibitekerezo ku ivugururwa rya gahunda yo guteza imbere Siporo mu mashuri.


Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere


Itangazo rya Minisiteri y'Ubuzima kuri Coronavirus ryo kuri uyu wa Mbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND