RFL
Kigali

Babou yasohoye indirimbo yaririmbye yifashishije injyana y’indirimbo ya Dr Dre itegura Album ya Gatatu-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/05/2020 13:39
0


Umuraperi ukiri muto Shema Arnold Babou [Babou] yasohoye indirimbo nshya yise ‘Freestyle’ yaririmbye yifashishije injyana y’indirimbo ‘What’s the Difference’ y’umuraperi Andre Romelle Young [Dr Dre] uri mu bakomeye ku Isi. Amajwi y’iyi ndirimbo ‘Freestyle’ yafashwe na Barrick Music.



Umwaka ushize ni bwo Babou yasoje amasomo kuri St Andre mu ishami ry’Imibare, Ubutabire n’Ubumenyi bw’Isi [MPG], aho yagize amanota 67 kuri 73.  Iki kigo yakizeho imyaka Itandatu, ni mu gihe amashuri y’incuke n’abanza yize Camp Kigali.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Babou, yavuze ko mu rwego rwo kugaruka mu muziki, yahisemo kubanza gukora iyi ‘Freestyle’ ateguza abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange ko agarutse.

Yavuze ko iyi ndirimbo izaherekezwa no gusohora indirimbo ya mbere muzizaba ziri kuri Album ya Gatatu yatangiye gukora.

Uyu muhanzi avuga ko yakuze akunda kumva indirimbo zo mu njyana ya Old School zaririmbwe n’abarimo Eminem, Snoop Dogg, Dr Dre, Tupac n’abandi bituma nawe akurikira iyi nzira mu ndirimbo za mbere yahereyeho.

Yavuze ko yifashishije injyana y’indirimbo ya Dr Dre kugira ngo yongere yiyibutse abantu. Ati “Hanyuma iyo ‘Freestyle’ nayikoze kugira ngo niyibutse abantu. Babou uwo yari we, injyana yajyaga akoramo.”

“Kuko nko mu ndirimbo mvuga uko byagiye bigenda, abantu bagiye bamfasha, nkavuga noneho na Babou mushya, icyo agiye gukora mu muziki ahanini ashaka gukora ibintu bifitiye abantu akamaro n’ibindi.”

Babou yavuze ko yatewe ishema no kuririmbira muri iyi njyana yatumye aba uwo ari we ubu.  Akanavuga ko iyi ndirimbo ya Dr Dre ari imwe mu zo yakuze yumva cyane.

Mu myaka 10 ishize Dr Dre yasohoye indirimbo ayita ‘What’s the Difference’ imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 9. Yatanzweho ibitekerezo birenga 1000, abagaragaje ko bayikunze barenga 41 n’aho abatarayishimiye barenga 1000.

Mu gitero cya mbere cy’iyi ndirimbo Babou aririmba ahuza amateka ye hamwe n’urugendo rwe n’injyana ya Rap ndetse na Hip-Hop akora.

Mu gitero cya kabiri avuga ku bibazo biri mu njyana ya Rap akanerekana uburyo byagacyemuwe n’abayikora. Naho mu gitero cya nyuma yemeza ko yihebye injyana ya Hip-Hop.

Babou yatangiye umuziki afite imyaka umunani ku rukundo yakuye kuri nyirarume Jerome Peterson waririmbye mu itsinda rya TFP Crew.

Azwi na benshi mu ndirimbo yagiye ahuriramo n’abandi bahanzi n’ize bwite nka, ‘Ibikorwa’, ‘Do It’, ‘Njye na muzika’, ‘Rimwe kabiri’ yasohotse mu 2012, ‘Arambona agaseka’, ‘Meze Fresh’ yo mu 2016 n’izindi.

Mu 2013 uyu muhanzi yasohoye Album ya Mbere yitiriye indirimbo ‘Umwana n’imbuto’ yakoranye na King James, mu 2014 asohora Album yitwa ‘So much to say’ iriho indirimbo ‘Akadiho’ yakoranye na Jules Sentore.


Babou yasohoye indirimbo "Freestyle"yaririmbye yifashishije injyana y'indirimbo ya Dr Dre uri mu bakomeye

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'FREESTYLE' BABOU YAKOZE YIFASHISHIJE INJYANA YA DRE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND