Airtel Rwanda
Kigali

Coronavirus: Obama yongeye kunenga ubutegetsi bwa Trump ashinja imyitwarire ya kigwari

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:17/05/2020 13:08
0

Barack Obama arashinza ubutegetse bwa Trump gutakaza icyizere ndetse no kwereka abaturage ko ntacyo bashoboye kandi ari bo bakagombye kuba bari gutanga ihumure ndetse n’icyizere muri rubanda muri iki gihe Amerika n'isi yose byibasiwe na coronavirus. Nta bwo ari ubwa mbere Obama agaragaye anenga ubu butegetsi.



Barack Obama wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu myaka 8 kuva mu 2008 kugera mu 2016, ntahwema kuvuga ko ubuyobozi bwamusimbuye buri gutakaza icyizere ndetse bugatanga n’umwuka mubi mu baturage ku bijyanye n'ubukana bw’iki cyorezo.

Binyuze ku butumwa yatanze ubwo yagezaga ijambo ku banyeshuri bari barangije amasomo yabo ya kaminuza, Obama yavuze ko iki cyorezo cyagaragaje intege za bamwe mu bategetsi bibwiraga ko bashoboye kandi ari ba baringa. Yavuze ko bari kwijijisha bakerakana ko nibura hari icyo bashoboye.

Ntabwo ari ubwa mbere Obama anenga abuyobozi bwa Trump ahubwo bibaye ubwa kabiri kuko mu minsi micye ishize nabwo yibasiye uburyo ubutegetsi bwa Trump avuga ko buri kwitwara nabi muri iki kibazo cya coronavirus.

Mu cyumweru gishize, mu butumwa bwo mu nama yabereye kuri murandasi (internet) mu buryo bw'iyakure bwatangajwe imburagihe, yavuze ko uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri kwitwara muri ibi bihe ari "akajagari ndetse k'indengakamere".

Ejo ku wa Gatandatu ubwo yatambutsaga ijambo ku banyeshuri barangije kaminuza yavuze ko Covid-19, indwara y'ubuhumekero iterwa n'ubu bwoko bushya bwa coronavirus, yashyize ku karubanda ibitagenda mu butegetsi bw'iki gihugu.

Yagize ati: "Niba hari ikintu kimwe iki cyorezo cyakoze, kera kabaye cyaciye neza neza igitambaro cyapfukaga benshi cyane bari mu butegetsi bibwiraga ko bazi ibyo barimo gukora". Yongeyeho ati: "Benshi muri bo nta n'ubwo bajijisha ngo berekane ko bashoboye". 

Barack Obama ababajwe no kuba igihugu yabereye umuyobozi cyari igihanganye mbere ariko ubu kikaba cyugarijwe cyane na Covid-19 kurusha ibindi byose byose. Benshi ntibatinya kuvuga ko ibyo coronavirus iri gukora muri America bimeze nk'ibyo ifundi igira ibivuzo.

Src: bbc 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND