RFL
Kigali

"Nzarinda mpfa nkiri Umuyisilamu" Fearless yavuze ku Gisibo, Covid-19, Rugagi anatanga ubutumwa ku Bayisilamu

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/05/2020 19:54
0


Muri iyi minsi Abayisiramu hirya no hino ku Isi bari mu Gisibo gitagatifu cya Ramadhan cyahuriranye n'ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavurus cyugarije Isi, bituma Abayisilimu bose bakorera mu ngo amasengesho asanzwe akorwa mu gisibo. Twaganiriye n'umuraperikazi Fearless adusangiza ubuzima bwe muri iki gifungo.



Niyonsenga Keza Amina uzwi nka Fearless ni umwe mu bahanzi bo mu Rwanda babarizwa mu Idini ya Islam ndetse we avuga ko adashobora kuva muri iri dini yavukiyemo. Mu Kiganiro na INYARWANDA, Fearless yadutangarije byinshi ku buzima abayemo muri iki Gifungo cyahuriranye n'ingamba zo kwirinda Covid-19. Yavuze ko iki gifungo kitagenze neza cyane bitewe n'uko kuri ubu batabasha guteranira hamwe nk'uko byari bisanzwe.

Ubusanzwe mu Ukwezi Gutagatifu kwa Ramadhan, Abayisilamu bariyiriza, bagahurira mu masengesho bakanasangira amafunguro ku mugoroba ari nako bakora ibikorwa by’urukundo, ku mugoroba bagatumirana bagasangira Iftar. Mu Gisibo cyo muri uyu mwaka si ko bimeze kubera gahunda yo kwirinda Covid-19, buri Muyisilamu asabwa gusengera iwe mu rugo kuko bitemewe guhurira ahantu hari abantu benshi.


Fearless yavuze uko abayeho muri iki Gisibo cyahuriranye no kwirinda Covid-19

Tuganira na Fearless, yatangiye ashimira INYARWANDA kumwifuriza igisibo cyiza, gusa avuga ko kitabaye kiza muri uyu mwaka wa 2020 ku mpamvu ya Covid-19, ati "Ntabwo dufunze neza kuko ni bwo bwa mbere twafunga tutemerewe kujya gusenga ngo dusali ijumma, ngo twumve amawaitha, dusali tallawehe, kubera ikibazo cya coronavirus, igisibo cyarahindutse".

Uyu muraperikazi yavuze ko bibabaje kuba batabona uko bajya gusengera hamwe, gusa yungamo ko bamaze kubimenyera, ati "Birababaje kubona tutabona uko tujya gusengera hamwe twese. Turabona ku Irayidi dushobora kuzaba tutaremererwa guhurira hamwe nk'uko byari bisanzwe. Nubwo byari bigoye gusengera mu rugo ariko twarabimenyereye nibigera ku Irayidi ari ko bikimeze tuzayisengera mu rugo".

Fearless avuga ko igisibo cyo muri uyu mwaka ari amateka, ati "Iki gisibo ni amateka, ni ibintu bidateze kuzibagirana, kuva Lockdown yaba yatangiye mfite indirimbo muri studio, muri iyi Lockdown nanditse indirimbo irarangira nandika indi, igisigaye ni record ubundi nkazisohora, no kwitekerezaho nkakora amasuku mbese lockdown yatumye abantu bagira isuku birenze yatumye abantu bakora ibyo batakoraga; gukora isuku, guteka no kureba Filime".


Yavuze ko muri Lockdown yanditse indirimbo nyinshi

Ubutumwa yatanze ku bayoboke b’idini ya Islam muri ibi bihe barimo by'amasengesho mu kwezi Gutagatifu, yabasabye kwihangana, bagasengera gusubira mu buzima busanzwe kandi bakagerageza kubahiriza amategeko abayobozi batanze yo kuguma mu Rugo, abemerewe kujya mu kazi bakajyayo ariko bakubahiriza gahunda Leta yashyizeho zo kwirinda Covid-19.

Yabasabye kumvira amatangazo ya Leta atangwa buri munsi haba kuri Radiyo, Televiziyo n'imbuga nkoranyambara yo kurwanya no kwirinda ikwirakwizwa ry’iyi ndwara ya Covid 19. Yasabye Abayisilamu kwihanganira iki gisibo cy'uyu mwaka kuko ari amateka yatunguranye. Yanabasabye kwinginga Imana ikorohereza abantu gusubira mu buzima busanzwe.

Fearless yavuze kuri Bishop Rugagi Innocent

Ku bijyanye n'igihe amaze muri Islam, Fearless yagize ati "Navukiye mu idini ya Islam, kandi nzarinda mpfa nkiri umu Islam". Avuga ku byiza amaze kungira muri Islam, yagize ati "Ikinshimisha ni uko Idini ya Islam ari idini ryiza ritandukanye n'andi madini kuko ni idini ritagira ibinyoma. Impamvu mvuga ko ritandukanye n'andi madini; nk'ubu uriya mu Pasiteri Rugagi numvise avuga ngo asengera abantu barwaye Colonavirus bagakira, biriya ni Ibinyoma".

Yunzemo ati "Nta muntu wo mu idini ya Islam wakora ikosa ryo kubeshya. Twe turasenga ntabwo twabeshya Abaturage nka biriya bariya Bapaster bakora. Nagira inama abantu yo gihitamo idini rifite umumaro. Simvuze ngo baze mu idini ya Islam, ariko bahitemo neza atari aho bababeshya bashaka kurya utwabo".

Icyo Coronavirus yahinduye ku buzima bwa Fearless

Icyorezo cya Coronavirus cyagize ingaruka ku bantu benshi. Ku giti cye, avuga ko cyamubujije gusenga Imana uko bikwiriye, ati "Ikintu Coronavirus yahinduye ku buzima bwanjye mu gihe cy’igifungo ni uko yambujije gusenga, ni byiza gufunga dusenga ariko ubu narafunze ariko sinsenga nk'uko bikwiye".

Avuga kandi ko iki cyorezo cyahungabanyije isomo ry'ubuhanzi. Ati "Ikindi Coronavirus yatwiciye isoko ry’ubuhanzi muri rusange, akazi dukora ni akazi gahuzwa n’abantu benshi kandi amakuru mfite ni uko bazatinda gufungura ibikorwa bihuza abantu benshi, bavuga ko ari mu kwa 9 ku bahanzi rero birababaje cyane".

Asobanura ingaruka bizagira ku muziki we n'abandi bahanzi muri rusange, yagize ati "Nta kazi, nta biraka, gusa ni ukwihangana tugategereza bikarangira kandi tugakomeza kubahiriza amategeko Leta idusaba yo kuguma mu rugo abantu badafite ahantu bagiye hihutirwa bakaguma mu rugo bagakaraba intoki kenshi. Abagenda bakagenda bafite udupfukamunwa ikindi bagasiga intera ya metero hagati y’umuntu n’undi".

Mu gusoza ikiganiro twagiranye, Fearless Keza yagize ati "Ndashimira inyarwanda.com ko mwampaye umwanya uno munsi kandi mujye mukomeza mudufashe nk’abahanzi, mu guteza imbere ibikorwa byacu". Fearless ari mu baraperikazi bakomeye muri Hiphop nyarwanda. Yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka; ‘I like u’, 'Ndahari', ’Ntakuri mbona’ n'izindi. Aherutse gushyira hanze iyo yise 'B.A.D' atangaza ko hari byinshi ahishiye abakunzi be.


Fearless avuga ko hari byinshi ahishiye abakunzi b'umuziki we

UMVA HANO 'B.A.D' INDIRIMBO YA FEARLESS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND