RFL
Kigali

Afghanistan: Umugore ari konsa abana 20 nyuma y'uko ababyeyi babo bahitanywe n’igitero cy’abagizi ba nabi

Yanditswe na: Editor
Taliki:15/05/2020 22:42
0


Nyuma y'uko ababyeyi bababyara bitabye Imana bishwe n’abagizi ba nabi mu gitero cyaranzwemo amasasu, umugore wo muri Afuganistani yahisemo kujya abonsa uko bagera kuri makumyabiri. Yatangaje ko nyuma y'uko aba bana babuze ababyeyi yabonye nta wundi muntu wo kubitaho ni ko guhitamo gukora ibyo ashoboye ngo bakomeze kubaho.



Umugore witwa Feroza Younis Omar wo gihugu cya Afuganistani yafashe umwanzuro wo gukora igikorwa cy’ubwitange cyo konsa abana bagera kuri makumyabiri, babuze ababyeyi babo mu gitero cyagabwe n’abarwanyi bitwaje intwaro, aho bishe abana n’ababyeyi babo mu ivuriro riri mu mujyi wa Kabul muri Afuganistani kuwa kabiri w'iki cyumweru.

Yiyemeje konsa abana 20 baburiye ababyeyi babo mu gitero cy'ibyihebe

Feroza Younis yafashe umwanzuro wo gufasha aba bana nyuma y'uko abonye badafite ubitaho, nyuma yaho ababyeyi babo baburiye ubuzima mu gitero cyarimo intwaro cyabereye ku ivuriro ry’ababyeyi b’abaganga batagira umupaka (Doctors Without Borders) riherereye i Kabul, mu murwa mukuru wa Afuganistani. 

Nk'uko Minisiteri y’Ubuzima muri Afuganistani ibitangaza, icyo gitero cyahitanye abagera kuri makumyabiri na bane harimo n’abana b’impinja babiri. Uyu mugore mu buzima bwe busanzwe nawe ni umubyeyi aho nawe afite umwana ufite amezi cumi n'ane, akazi ke ka buri munsi akaba akora muri Minisiteri y’Ubukungu muri iki gihugu cya Afuganistani.

Mu magambo ye yatangaje ko 'Abantu bose bababajwe n’ibikorwa byo kubangamira ubuzima bw’ikiremwamuntu bibera muri Afuganistani, ko nawe ari umwe mu bababajwe n'ibibera mu gihugu cye. Yafashe icyemezo cyo kwita kuri aba bana nyuma yo kubona nta bufasha babona.

Yiswe intwari nyayo ku bw'igikorwa yakoze cyo konsa abana 20 babuze ababyeyi babo

Iki gitero cyabaye kuri uyu wa Kabiri, abagabo batatu baje bambaye nk’abapolisi binjira mu ivuriro aho bahise batera gerenade mu ivuriro nyuma batangira kurasana n'abashinzwe umutekano. Nyuma y’amasaha barasana byarangiye abo barwanyi batatu bahasize ubuzima.

Iki gitero kirangiye abashinzwe umutekano muri Afuganistani bagerageje kurokora abana bari muri iryo vuriro aho mu mashusho yafashwe, umwe muri abo bana yagaragaye ateruwe azingiye mu mwambaro ugaragara ko wuzuyeho amaraso. Iki gitero cyahitanye abantu benshi harimo ababyeyi ndetse n’abana.

Umwe mu bagore barokotse iki gitero witwa Khadija yatangaje ko ubwo iki gitero cyabaga we n’umwana we w’umuhungu, bari bihishe munsi y’ameza mu rwego rwo kwirinda ko amasasu yabageraho. 

Akomeza avuga ko ivuriro ryose ryari ryuzuye imyotsi n’amasasu ahantu hose ubwo iki gitero cyabaga. Kugeza ubu nta mutwe urigamba ko wakoze ubu bwicanyi, gusa Perezida wa Afuganistani Ashraf Ghani iki gitero agishinja imitwe y’Abatalibani (Taliban) na Islamic State (ISIS).

Nyuma y'iki gitero abana bagera kuri makumyabiri bimuriwe mu bitaro bya Ataturk Hospital muri Kabul ariko badafite ababitaho. Kuri uyu wa Gatatu, imiryango cumi n’itanu y’ababyeyi baburiye ubuzima muri iki gitero bari bagitegereje amakuru y’abana basizwe na ba nyina uko biri bugende.


Aba ni bamwe mu babyeyi bari kwita ku bana babuze ababyeyi babo

Umuyobozi w'iri vuriro Jannat Gul Askarzada ryabereyeho ubu bwicanyi yatangarije abanyamakuru ko ‘Abana bagera kuri makumyabiri bajyanwe mu bitaro bya Ataturk Hospital. Umwe muri bo yoherejwe mu bitaro byita ku bana kugira ngo yitabweho n’abaganga'.

Kubera iki gikorwa cy’ubwitange, uyu mugore yavuzwe mu bitangazamakuru byinshi bitandukanye muri Afuganistani, aho n’abakoresha imbuga nkoranyambaga nka Twitter bamushimira igikorwa cy’ubutwari yakoze. Bamwe bamwise intwari ya nyayo (a true hero).

Abantu benshi bavuze ko bababajwe n'ibyabaye kuri aba bana n’ababyeyi bari muri iri vuriro aho bamwe bavuze ko biteguye kwakira bamwe muri aba bana bakabarera mu mirwango yabo, bakanafasha imiryango yabo idafite ubushobozi bwo kubarera.

Uyu ni umwe mu baganga bari kwita kuri aba bana

Feroza Younis Omar abantu benshi bamushimiye igikorwa cy’ubutwari yakoze

Src:dailymail.co.uk

Umwanditsi: Dusabimana Soter-InyaRwanda.com 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND