RFL
Kigali

Mr Kagame yasohoye indirimbo ‘Ntiza’ yakoranye na Bruce Melodie anateguza indi ye na Darassa-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/05/2020 10:42
0


Umuraperi Mabano Eric uzwi nka Mr Kagame yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yitwa ‘Ntiza’ yakoranye n’umuhanzi Bruce Melodie ateguza iyo yaririmbanye na Darassa uri mu bakomeye muri Tanzania.



Amashusho y’iyi ndirimbo ‘Ntiza’ yasohotse ku mugoroba w’uyu wa 14 Gicurasi 2020, afite iminota 03 n’amasegonda 41. Yatunganyijwe na Kenny usanzwe ukorera indirimbo Diamond Platnumz. Ni mu gihe amajwi yayo yakozwe na Producer MadeBeat uri mu bagezweho mu Rwanda.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Mr Kagame yavuze ko yahisemo kujya gukorera iyi ndirimbo muri Tanzania kugira ngo ahindure imikorere, kandi ngo yavukiye muri iki gihugu ku buryo byamworoheye kuhakorera. 

Yavuze ko umuraperi Darassa uri mu bakomeye muri Tanzania, ari we wamufashije gukorera iyi ndirimbo muri Wasafi Records ndetse banakorana indirimbo mu buryo bw’amajwi (Audio).

Ati “Twagomba gufata amashusho y’iyi ndirimbo kuwa Gatanu rero twahageze kuwa mbere dutangira gukora n’izindi ndirimbo…Mba mfite indirimbo nyinshi, ubwo izaza hafi ni yo nzahita nsohora.”

Yavuze ko atahita avuga ko iyi ndirimbo yakoranye na Darassa ari yo azahita asohora, kuko ngo afite imishinga myinshi muri studio atekerezaho mbere y’uko isohoka.

Uyu muraperi avuga ko amashusho y’iyi ndirimbo ‘Ntiza’ yakoranye na Bruce Melodie bayafashe mu gihe cy’amasaha atanu.

Akavuga ko Producer Kenny yatunguwe n’uburyo abahanzi b'abanyarwanda bagaragaje ubushake mu kazi.

Ngo yababwiye ko n’ubwo muri Tanzania, hari abahanzi bageze ku rwego rwiza ariko batagaragaza ubushake cyane mu kazi.

Mr Kagame azwi mu ndirimbo nka 'Umaze kubyimba', 'Nyizera', 'Agaseke' n'izindi.

Bruce Melodie wakoranye indirimbo 'Ntiza' na Mr Kagame amashusho agafatirwa muri Tanzania

Mr Kagame avuga ko we na Bruce Melodie ari inshuti, ngo bari baratinze gukorana indirimbo

Umuraperi Sharif Thabeet uzwi nka Darassa yakoranye indirimbo na Mr Kagame

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NTIZA' MR KAGAME YAKORANYE NA BRUCE MELODIE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND