RFL
Kigali

Musanze FC yirukanye umutoza mukuru imuziza agasuzuguro

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/05/2020 21:24
0

Ubuyobozi bw’ikipe ya Musanze FC yo mu karere ka Musanze, yamaze kwirukana Umutoza wayo mukuru ukomoka mu Misiri, Ahmed Abdelrahman Ibrahim Adel, nyuma y’uko agaragaje agasuzuguro bituma ubuyobozi bufata umwanzuro wo kumwereka umuryango.



Abdelrahman Ibrahim Adel yageze muri Musanze FC tariki ya 2 Ukuboza 2019, asimbuye Umurundi Niyongabo Amars wari umaze kwirukanwa azira umusaruro mubi.

Nyuma yuko Musanze FC ifatiye icyemezo cyo guhagarika imishahara y’abakinnyi n’abakozi batandukanye b’iyi kipe muri ibi bihe bya Coronavirus kubera ko batari gukora akazi basanzwe bahemberwa, bamwe ntibabyakiriye neza barimo n’umutoza wari wungirije wahise asezera.

Bivugwa ko Ahmed Adel utarakiriye neza uyu mwanzuro yavuze amagambo atarimo ikinyabupfura, kuko ngo yasuzuguye ubuyobozi bw'iyi kipe ndetse n'ikipe muri rusange.

Inama ya Komite Nyobozi ya Musanze FC yabaye kuri uyu wa Kane, yanzuye ko iyi kipe itandukana na Ahmed Adel, akishyurwa umushahara w’ukwezi kwa Mata ndetse agahabwa n’uw’ukwa Gicurasi nk’imperekeza. Ahmed Adel yahembwaga 1000$ na Musanze FC.

Mu mikino 12 yatojemo Musanze FC, Ahmed Adel yayihesheje amanota 18 ndetse Shampiyona yahagaze iri ku mwanya wa 11 n’amanota 27 mu mikino 24.

Musanze FC yiyemeje ko itazongera kurenza miliyoni 1 Frw ihemba umutoza mu gihe kandi nta mukinnyi urengeje miliyoni 3 Frw izongera kugura.

Haravugwa amazina y’abatoza batandukanye bashobora gusimbura Ahmed Adel muri Musanze FC, barimo  Mbarushimana Abdu utoza AS Muhanga; Ruremesha Emmanuel wa Kiyovu Sports; Seninga Innocent na Bisengimana Justin.


Ubuyobozi bwa Musanze FC bwirukanye umutoza Ahmed Adel ushinjwa agasuzuguro





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND