RFL
Kigali

Kumenya Imana harimo umunyenga! Magaly utewe ishema no kwakira agakiza yahishuye ko yigeze gushaka kwiyahura-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/05/2020 20:10
0


Umuhanzikazi nyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ingabire Magaly uzwi nka Magaly Pearl arakataje mu rugendo rw’agakiza aho akomeje kugaragaza ko kuba mu gakiza ari umunyenga. Kuri uyu wa Gatatu tariki 13/05/2020 yatangarije abamukurikira kuri Instagram uko yagiye mu gakiza anagira inama urungano rwe n’abandi bantu bose muri rusange



Magaly umukobwa w’ikimero ufite impano ikomeye mu kuririmba, ni izina rizwi cyane mu muziki nyarwanda bitewe n’indirimbo yakoze zikamuhesha gutaramira ku rubyiniro rumwe n’ibyamamare ku rwego mpuzamahanga. Mu ndirimbo ze twavugamo: 'Nyemerera', ‘Hold me’, ‘Abubu’ na ‘The One’ yakoranye n’icyamamare Ice Prince wo muri Nigeria.

Mu 2018 mu kwezi kwa Gicurasi Magaly yaririmbiye imbaga yitabiriye igitaramo 'Memorial weekend' cyabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyari cyatumiwemo icyamamare Davido. Mu nkuru ze zavuzwe cyane harimo ni iy'urukundo rwe n'umusore w'umunyamerika witwa Austin, gusa baje gutandukana muri Mata 2019 nyuma y'amezi 3 umusore yambitse umukobwa impeta y'urukundo.

Kuri ubu Magaly Pearl ashyize imbere cyane 'kwibera mu gakiza'. Yavuze ko ubuhamya yatanze mu Kinyarwanda akabunyuza kuri Instagram, yabikoze nyuma yo kubisabwa na benshi. Yasabye abantu kwirinda gucira bagenzi babo imanza, ahubwo ko bajya babasengera. Yavuze ko akenshi abantu bakura imico mibi ku bigare by’abantu bagendana nabo bakabanduza.


Magaly Pearl avuga ko kumenya Imana harimo umunyenga udasanzwe

Magaly Pearl avuga ko kugira ngo ureke ibiyobyabwenge n'inzoga, icya mbere wakora ari ukureka kugendera mu bigare, ukiyegurira Imana. Yavuze ko mu rugendo rushya rw’agakiza umuntu atangira ubwo aba yakiriye Yesu Kristo mu mutima we, Umwuka Wera ari we umuhindura akamukuramo burundu ingeso mbi. .

Mu buhamya akomeje gutanga ku mbuga nkoranyambaga, Magaly avuga ko Yesu Kristo yamukoreye ibikomeye amukiza indwara y’agahinda. Tariki 8 Werurwe 2020, yashyize ku rukuta rwe rwa Youtube amashusho y’ubuhamya bwe bw’iminota 43, avuga ko Yesu yamukijije indwara y’agahinda ndetse anamukuramo ibitekerezo yajyaga agira byo kwiyahura. 

MU 2015 NI BWO YATANGIYE KURWARA INDWARA Y'AGAHINDA GAKABIJE

Magaly yavuze ko indwara y’agahinda ari mbi ndetse ngo yayibonye ku banyarwanda benshi bityo akaba asanga ari byiza ko ababwira aho bayikirira. Yavuze ko iyi ndwara yayirwaye kuva mu 2015. Ati "Nabonye abantu benshi mu Rwanda bari depressed ariko ntabwo bazi ibyo ari byo,..ntibazi aho bajya kubona ubufasha. Indwara y’agahinda ni mbi cyane kuko ituma umuntu yiyanga;

Ubura intego zawe zo mu buzima, ndetse rimwe na rimwe ukagira n’ibitekerezo byo kwiyahura. Njyewe rero byatangiye mu 2015 ariko bitangira ntazi ibyo ari byo nkajya numva ntabwo meze neza, nkumva ntabwo nishimye, cyangwa se nakwishima bikaza igihe gito bikongera bigasubirayo. Sinari nzi ibyo ari byo pe kandi nari kumwe n’abantu n’inshuti zanjye ariko ntawari uzi ibiri kumbaho".

MAGALY YAVUZE KO MU 2016 ARI BWO YATANGIYE 'GUTEKEREZA KWIYAHURA'


Magaly wavuze ko mu 2015 ari bwo yatangiye kurwara indwara y'agahinda gakabije, yahishuye igihe yatangiriye gutekereza kwiyahura. Ati "Mu 2016 natangiye kwibaza, ni ibiki biri kumbaho? Byageze ahantu numva nshaka kujya kwigunga nkaguma ndi ngenyine, ahantu rero byabaye nkahita nibaza ibiri kumbaho, ni igihe natangiye kugira ibitekerezo byo kwiyahura". 

Ati "Ndi kubabwira ibi kuko ndashaka ko niba hari umuntu uri guca muri ibi bintu, ndashaka kumubwira ngo ‘ndagusabye wiceceka’ kuko biri kwangiza ubuzima bwa benshi. Ugasanga umuntu ukiri muto ufite ejo heza, ukumva ngo biyahuye. (…) Ugasanga bafite agahinda kabarenze ariko kuko batazi uko bagakira, ugasanga bagiye mu bindi bintu bitari byiza".

Magaly uvuga ko Yesu ari we wamukijije indwara y’agahinda, yavuze ko kimwe mu bintu bishobora gutuma umuntu arwara iyi ndwara, ari ukugereranya ubuzima bwe n’ubw’abandi, ukabaho utakira ubuzima bwabwe ahubwo ukifuza ubw’abandi. Ikindi kibitera yavuze ko ari ‘trauma’ ugahahamuka bitewe n’ubuzima waciyemo. Yanavuze ko abakobwa batitondera uburyo bwo kuboneza urubyaro (Birth control) nabyo bibatera indwara y’agahinda. 

Kugira inshuti mbi, kubura umuntu ukunda, kutababarira, gukora akazi utishimiye, gukoresha ibiyobyabwenge no gukora ubutaruhuka, avuga ko ari bimwe mu bitera indwara y'agahinda gakabije. Yanavuze ko hari abatandukana mu rukundo bikaba byatera iyi ndwara. Ikindi kintu yasorejeho gishobora gutera bamwe iyi ndwara ni ugukora imibonano mpuzabitsina mbere yo kurushinga (Sex before marriage). 

Magaly avuga ko gukira iyi ndwara y'agahinda, bisaba gusubiza amaso inyuma ukareba icyayiguteye. Mbere na mbere ukumva ko urwaye, ubundi ukajya gushaka muganga. Ati "Ni ko n'Imana bigenda, niba ushaka gukira depression, niba ushaka gukira iyo ndwara y'agahinda, banza usubize amaso inyuma usuzume ubuzima bwawe, utekereze 'ese ni iki cyatumye mba depressed, biva hehe'?". Avuga ko nyuma yo gusanga arwaye iyi ndwara, akisunga Imana, yahise akira.

KAND HANO WUMVE BYINSHI MAGALY YATANGAJE KURI IYI NDWARA

IKIGANIRO NA MAGALY PEARLY WIRUNDURIYE MU GAKIZA


INYARWANDA yaganiriye na Magaly mu gihe gishize adutangariza byinshi ku rugendo rwe mu gakiza. Aha ni ho yatangarije ko 'Kumenya Imana ari byiza ndetse ngo iyo ikwiyeretse, biba byiza cyane'. Yadutangarije ko asengera mu itorero rya Potter's House at One LA (Los Angeles, USA), ishami rya Potter's House urusengero ruyoborwa ku Isi na Bishop TD Jakes umwe mu bapasiteri bakomeye cyane ku Isi. Yavuze ko gukizwa bitazamubuza gukomeza umuziki, gusa ngo icyerekezo kigomba guhinduka.

Avuga ubuzima abayeho nyuma yo kwirundurira mu gakiza, Magaly yagize ati “It’s the best thing that happened in my life (ni cyo kintu cyiza cyane cyambayeho mu buzima bwanjye), kumenya Imana ni byiza ariko iyo sasa yo yonyine ikwiyeretse personally ni ibindi bindi pe, harimo umunyenga udasanzwe". 

Iyi ntambwe yayiteye nyuma yo kubatizwa akiyegurira Imana mu 2019. Yabatijwe ku nshuro ya kabiri ari we ubyihitiyemo kuko yari yarabatijwe kera akiri umwana Ati “Nabatijwe Le 29 June (Kamena) 2019, ni ibintu byiza cyane nifuriza abantu bose kugira ngo bagire ayo mahirwe yo kuba convicted one time (kwemera icyaha) Imana ikabegera nabo ikabereka ineza kandi buriya itwereka twese ineza”.

AKIRI UMWANA MUTO IMANA YARAMUVUGISHAGA ARIMO GUSENGA

Yavuze ko kuva akiri umwana muto yatojwe gukunda Imana na cyane ko yakuriye mu muryango w’Abakristo Gatolika. Ati “Kubatizwa kwanjye nta handi byavuye,..njyewe nkunda Imana cyane, kuva ndi umwana muto, nakuriye muri famille dusenga, nyogokuru wanjye ni umuntu usenga cyane, ni umuntu watwigishije gusenga turi abana bato abidushyiramo. 

Nanjye najyaga gusenga ndi umwana muto, urumva twari mu ba Gatolika, tukajya mu misa,..ntangira gusenga cyane, ndasenga cyane ku buryo njyewe nasengaga kubera ko n’icyo gihe nari umwana muto Imana ikanamvugisha njyewe. Yaramvugishaga vraiment kuva ndi umwana muto nkabona ibintu”.

Yakomeje ati “Ariko ntagiye mu bintu byinshi, impamvu nabatijwe ubungubu, mfite imibanire myiza n’Imana, ntabwo ari ukuvuga ngo ni influence y’undi muntu bya bindi nyine dukora muri famille bakagutoza, no. Ibyo yego byarabaye yari nka introduction kandi ndabishimira Imana cyane ko narezwe n’umubyeyi wubaha Imana kuko yarabitwigishije.

Ubu ntinya Imana cyane kuva ndi umwana muto. Gutinya Imana no kuyubaha no gusenga birimo, biri mu bintu byandinze cyane mu gukura kwanjye, byandinze cyane mu dufuti, urabizi abana iyo dukura duca mu tuntu tw’amafuti ariko biri mu bintu byandinze pe, hari ibindi byinshi byandinze”.

MAGALY AVUGA KO YAHUYE N'IMANA IKAMWIYEREKA

Asobanura icyamuteye kubatizwa ari we ubyihitiyemo, Magaly yagize ati “This time nabatijwe kuko njyewe ubwanjye numvise mbaye convicted kubera ko nasubije amaso inyuma ndeba uburyo Imana ari nziza birandenga, birandenga pe. Sinzi ukuntu nabivuga ni ibintu byiza cyane;

Ndeba uburyo Imana ari nziza, irinda abana bayo, uburyo itugirira neza, ndeba ibyo yagiye inkorera ibyo ikomeje kunkorera ndeba ibyo ikorera umuryango wanjye, inshuti zanjye, nza gusanga kabisa aho bigeze…it’s more a personal relationship with God. Ndasenga nkaganira nayo nkayibwira nayo ikanganiriza. Ni ibintu cyane nifuriza abantu bose ko nagira ayo mahirwe yo kuba convicted (kwemera icyaha) bagahura n’Imana bakabatizwa”.

Ati “Nabatijwe bwa kabiri kuko navuze nti 'kuri iyi nshuro…ndi mukuru, nzi icyo ndi gukora, nzi Imana kuko mbere navugaga Imana kubera ko nyizi kubera abandi,.ariko ubu nzi Imana, nzi ibyo iri gukora mu buzima bwanjye, ibana nanjye mu buzima bwa buri munsi'….

Nakuze ndi umwana w’imfubyi ariko mu bupfubyi wanjye ntabwo nigeze ngira ikintu cyo kuvuga ngo ndi imfubyi, nakuze mpabwa urukundo rwinshi cyane nari mfite ba nyogokuru benshi, ba sogukuru benshi,…ariko urwo rukundo ndabizi ko rwabaye provided kubera Imana…Nagiye mbona Imana muri abo bantu bose. Nsanga noneho ukuyeho ibyo nanjye nahuye n’Imana yaranyiyeretse ku giti cyayo”.


Magaly avuga ko yahuye n'Imana ikamwiyereka

Magaly Pearly yabatirijwe mu rusengero rukomeye muri Amerika ndetse n’ubu arakataje mu nzira y’agakiza. Ni urusengero ruyoborwa n'Umukwe wa Bishop TD Jakes. Ati “Nsubije amaso inyuma, ndebye ubuzima bwanjye, ndebye intambwe ntera, ndebye intsinzi nagiye ngira,…rero ndavuga nti iki ni igihe ko nanjye nkorera Imana, nyihe kuko nayo inyiha buri gihe". 

Magaly yavuze imyato umupasiteri uyobora urusengero asengeramo, ashimangira ko akoreshwa n'Imana. Ati "Nabatirijwe mu rusengero rwitwa Potter's House at One LA (Los Angeles, USA) ni ishami rya Potter's House ya TD Jakes ariko Pasiteri wanjye yitwa Touré Robert, umupasiteri kabisa uri gukoreshwa n’Imana, afite Umwuka Wera uri kumukoresha pe, ari gukora ibitangaza muri Los Angeles”.


Magaly asengera mu rusengero ruyoborwa na Pastor Toure Roberts n'umufasha we Pastor Sarah Jakes Roberts umukobwa wa Bishop TD Jakes

Magaly yavuze ko bimushimisha cyane guhurira mu rusengero n’urubyiruko rwiyeguriye Imana. Yanashimye cyane urusengero abarizwamo kuko ruri gukora akazi gakomeye. Ati “Urusengero nsengeramo uhura n’abantu bose, urubyiruko, birananshimisha ko mbona urubyiruko bagenzi banjye, abana tungana bashishikajwe no gukorera Imana no gushaka Imana. 

Hari abaza bavuye muri 'Background' zitandukanye, hari n’abatari bazi Imana ariko bakaza. Hari n’abandi bari baratakaye ubuzima bwarabajyanye kure, bafite ibindi basengaga ariko ugasanga baraje babonye Imana y’ukuri akavuga uburyo Imana yamurinze, ni urusengero rwigisha mu by’ukuri ijambo ry’Imana. Ni church iri gukora akazi keza k’Imana”.

IGISUBIZO CYA MAGALY ABAJIJWE NIBA AZAKOMEZA UMUZIKI


Abajijwe niba azakomeza gukora umuziki dore ko yari amaze kuwubakamo izina, Magaly yabwiye INYARWANDA ati “Ubu ngubu ntabwo umuziki nywuvuyemo nzakomeza gukora indirimbo, gusa urumva ko icyerekezo kigiye guhinduka muzagenda mubibona, gusa sinavuga ngo ngiye muri Gospel kuko Gospel ni indirimbo n’ubundi nkunda n’ubu ngubu ndimo ntekereza”. 

Abazi Magaly wa kera kuri ubu bari kubona Magaly mushya, umuhanzikazi wavuyemo umuvugabutumwa. Ku mbuga nkoranyambaga ze, ashyira imbere cyane gusangiza abamukurikira imirongo yo muri Bibiliya agatanga inama n’impanuro ko kubona amahoro yo ku mutima ari ukwakira Yesu Kristo. Kuwa 15 Mata 2020, akoresheje urubuga rwa Instagram, yavuze ko icyanditswe yari akunze cyane muri icyo cyumweru ari Abaroma 8: 28.


Magaly hamwe na Davido bahuriye mu gitaramo mu 2018

Magaly mbere yo gufata umwanzuro wo kwirundurira mu Mana


Magaly yanditse kuri Instagram ko ashima Imana yamurokoye ikamukura mu byo yabonaga ko ari byiza

REBA HANO MAGALY AVUGA UKO YARWAYE INDWARA Y'AGAHINDA AGATEKEREZA KWIYAHURA N'UKO YAJE KUYIKIRA


UBUHAMYA BWA MAGALY BW'UKO YIRUNDURIYE MU GAKIZA

REBA HANO 'HOLD ME' IMWE MU NDIRIMBO ZA MAGALY








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND