RFL
Kigali

Amerika: Abantu Miliyoni 35 batakaje akazi mu gihe cy’ibyumweru 8 kubera coronavirus

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:14/05/2020 10:43
0


Abahanga mu bukungu bemeza ko ubudahangarwa bwa Amerika bugerwa ku mashyi ndetse ko iki gifatwa nk’intsinzi ku gihugu cy’u Bushinwa bihanganye mu kwigarura Isi. Amerika yashegeshwe na coronavirus byanatumye abagera kuri miliyoni 35 bose babura akazi kabo kubera ibibazo bya covid-19 iri kwigiraza nkana kuri iki guhugu.



“Akagabo gahimba akandi kataraza”. Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangiye ivuga ko iyi virusi imeze nk’ibicurane ndetse ko ifite inkomoko mu Bushinwa ntayo yabakora nk'uko byakunze gutangazwa na bamwe mu bayobozi b’iki gihugu.

Benshi bemeza ko uku gucyeresa iyi virusi kwakozwe n’ubutegetsi bwa Amerika burangajwe imbere na Perezida Donald Trump. Iki kibazo cyo gusuzugura iyi virusi byatumye ibazahaza cyane ndetse binagoye kuri iki gihugu kuzivana muri iki cyuho n’umukwabu iyi virusi yagitejeje mu gihe cyari kizwiho kuba nyamugenda mu b'imbere none imbere ya covid-19 kiri guseba.

Mu byumweru 8 abagera kuri miliyoni 35 bamaze gutakaza akazi, muri aba harimo abagera kuri miliyoni 2.5 birukanwe ku kazi bakoraga hagati yo kuva kuwa 2 Gicurasi 2020 kugeza kuwa 9 Gicurasi 2020 abandi bagiye bakavaho mu byumweru bigera kuri 7 bitambutse.

Ikigo gishinzwe abakozi cyo muri Amerika kivuga ko muri iyi minsi hari ikibazo cy'ibura rya kazi bitewe n'uko ibigo byinshi byakoraga imirimo isaba abantu guhurira mu ruhame hafi ya byose byafunze mu rwego rwo kwirinda coronavirus ndetse n'ibiri gukora bikaba bitari kubona abakiriya nk'uko bisabwa bigatuma bigabanya abakozi.

Magingo aya, Amerika ni cyo gihugu kiri ku isonga mu kwibasirwa na coronavirus, aho ifite abantu banduye covid-19 bagera kuri 1,427,739 naho abamaze guhitanwa nayo ni 85,041 mu gihe abayikize ari 307,836. 

Ibi bishyira iki gihugu ku isonga mu kwibasirwa n'iki cyago ndetse abahanga mu bukungu bavuga ko inzozi za Amerika zo gukomeza kuba igihugu cy'igihangange zaba zigiye kujya ku iherezo.

Icyakora ntabwo ari iki gihugu gifite umubare mwinshi w’abantu bari gutakaza akazi kubera iki cyorezo, ahubwo ni hafi ibihugu byose byo ku Isi, kuko ibigo byinshi byahagaritse imirimo yabyo ndetse harimo byinshi bitazapfa gufungura vuba aho twavuga nk’ibikorwa byiganjemo iby’imyidagaduro ndetse n’imikino.

Inzobere mu bukungu James Knightley avuga ko n'ubwo ibikorwa bimwe na bimwe biteganywa gufungurwa ariko bigoranye ko ko ubukungu buzahita busubira mu murongo nk'uwo bwari buriho mbere.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND