RFL
Kigali

Biravugwa: Ikipe nshya y'umupira w'amaguru ivukiye muri Huye, igisobanuro cy'iyegura rya Perezida wa Mukura

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:13/05/2020 19:11
0


Ku wa Kabiri tariki 12 Gicurasi 2020, ni bwo uwari umuyobozi mukuru w'ikipe ya Mukura Victory Sports, Nizeyimana Olivier yeguye ku mpamvu ze bwite, ibi bikaba byaratanze igisobanuro ku makuru yari amaze iminsi avugwa ajyanye n'ikipe nshya y'umupira w'amaguru igiye kuvuka i Huye izaba iyobowe n'uyu muyobozi weguye.



Hashize iminsi micye hamenyekanye amakuru ko mu karere ka Huye hagiye kuvuka ikipe nshya y'umupira w'amaguru, izaba ishyigikiwe ku buryo bufatika mu nguni zose ku buryo izibagiza abanye-Huye agahinda ngo baterwa na Mukura Victory Sports itabaha ibyishimo baba bakeneye.

Umushinga w'ivuka ry'iyi kipe wamaze kwigwaho neza ku buryo yashakiwe n'izina ndetse n'ikirango cyayo.

Biteganyijwe ko iyi kipe izaba ifite izina rya "AS Huye FC" ikaba ifite ikirango kirimo amabara atatu, umutuku, umweru ndetse n'umukara, hagati handitsemo umubare 2020, bigaragaza ko yavutse mu mwaka wa 2020.

Amakuru Inyarwanda yamenye ni uko Olivier Nizeyimana ari mu bari gutegura uyu mushinga kandi ari nawe uzayobora iyi kipe, akazaba anafitemo uruhare runini kuko azaba ayitera inkunga binyuze muri Volcano Express Ltd.

Abandi bari muri uyu mushinga ni abaterankunga bivugwa ko bari mu gihugu cya Canada bazaba bafatanya na Olivier Nizeyimana mu kumenya ubuzima bwa buri munsi bw'iyi kipe n'imibereho yayo.

Iyi niyo mpamvu nyamukuru yatumye Olivier Nizeyimana yegura ku mwanya w'ubuyobozi bw'ikipe ya Mukura Victory Sport yari amazemo imyaka icyenda.

Ibi byafashe indi ntera nyuma y'uko Olivier Nizeyimana asabye abanyamuryango ba Mukura Victory Sport ko yahabwa imigabane igaragara muri iyi kipe, aho yifuzaga byibura 70% by'imigabane yose ya Mukura, ariko barabyanga bituma Olivier ahindura intekerezo asohoka muri iyi kipe.

Inyarwanda yagerageje kuvugana n'impande iki kibazo kireba ariko ntibashatse kugira icyo batangaza.

Biteganyijwe ko iyi kipe ya AS Huye FC izatangirira mu cyiciro cya kabiri mu mwaka w'imikino wa 2020/21, igahatanira kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

Zimwe mu ntego nyamukuru z'iyi kipe ngo ni ugukina umupira mwiza, baharanira kugera ku ntsinzi no guha ibyishimo abaturage bo mu karere ka Huye, aha ikazahangana ku rwego rukomeye n'ikipe ya Mukura Victory Sport byo ku rwego rwo hejuru.

Iyi kipe ngo izaba ifite buri kimwe cyose ku buryo nta kibazo izagira kijyanye n'amikoro nk'uko bikunze kugaragara mu ikipe ya Mukura Victory Sport.

Abakinnyi ba Mukura bamaze amezi arindwi badahembwa, ni ikibazo gikomeye ubuyobozi bwa Mukura bugomba kubanza bugakemura mbere yuko umwaka w'imikino wa 2020/2021 utangira.

Biteganyijwe ko Nizeyimana Olivier ariwe uzaba uyoboye ikipe ya AS Huye FC, akazashyiraho n'abandi banyamuryango bazakorana ubwo bazaba bamaze gushyira ku mugaragaro umushinga wabo, yanamaze kwemerwa nk'umunyamuryango wa FERWAFA.


AS Huye FC ikipe nshya y'umupira w'amaguru igiye kuvuka mu karere ka Huye 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND