RFL
Kigali

Miss Mutesi Jolly yasohoye Filime ivuga ku buzima bwe mbere na nyuma y’ikamba amaranye imyaka 4-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/05/2020 17:30
0


Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016, yasohoye amashusho ya filime mbarankuru yise “This is Jolly”, ivuga ku buzima bwe mbere n’ibyakurikiye imyaka ine amaze yambitswe ikamba ry’agaciro kanini.



Iyi filime yasohotse ku gicamunsi cy’uyu wa Gatatu tariki 13 Gicurasi 2020 ifite iminota 16 n’amasegonda 03’ yatunganyijwe na Birindwa Jean Claude benshi bazi nka BJC. 

Iri mu rurimi rw’Icyongereza iherekejwe n’amashusho yafashwe ubwo yegukanaga ikamba rya Miss Rwanda 2016 ahigitse Kwizera Peace Ndaruhutse, amafoto yo mu buto bwe, ibiganiro bitandukanye yagiye agirana n’itangazamakuru n’ibindi.

Jolly atangira avuga ko mbere y’uko amenyekana yari umwana nk’abandi yisanzuye mu muryango yubaha indangagaciro akagenda mu muhanda ntacyo yikanga.  

Yakuze ko atari intyoza mu kuvugira mu ruhame, kuko yagiraga isoni agakunda no kuba wenyine.

Akimara kwegukana ikamba ibintu byahindutse mu buryo nawe atacyekaga. Ubuzima bwite yakuriyemo ntiyari akibwibuka, kuko buri wese yabaga afite ijambo ku cyo agomba gukora.

Kuba umuntu uzwi buri wese aba ashaka ko ubaho uko yifuza kurusha uko ‘wowe wifuza kubaho nk’umuntu’.

Jolly avuga ko hari byinshi bitunguranye byamuvuzweho nyamara bitandukanye kure n’uko ari mu buzima busanzwe ‘bituma ubuzima bugukomerera iyo udafite intego ihamye’.

Yavuze ko hari igihe aba yifuza gusubiza ibihe inyuma akongera agasubira mu bihe byo gutembera mu muhanda ntacyo yikanga, asuhuza buri wese nk’uko abyifuza.

Avuga ko mu mashuri yisumbuye hari isomo yizemo guhangana n’ibivugwa n’uko yabyigobotora.

Ntatewe ubwoba n’ibyo abantu bamuvugaho n’urwango bamufitiye, akavuga ko kuri we ‘gucika intege’ bitari mu bisobanuro by’inkoranyambagambo ye.

Yavuze ko umubare 16 ari uw’amahirwe kuri we kandi ko ubwo yambikwaga ikamba byari ibihe bidasanzwe, ndetse ngo biragoye kubisobanura uko yiyumvaga icyo gihe.

Yavuze ko ibyo bihe na n’ubu bikigaruka mu ntekerezo ze.

Ingabire umwarimu ku ishuri rya Shaloon Academy, yavuze ko Jolly yakuze ari umunyabwenge, kandi akuzaza 100% mu masomo yose ‘bikantangaza’.

Yavuze ko no mu buzima busanzwe, Jolly yari umwana ukora neza imirimo ‘utiganda nk’abandi’ kandi akarangwa no guceceka cyane.

Jolly yavuze ko amaze gutorwa yashyize mu ngiro umushinga we, ashakira amata abana b’inshuke ndetse anasura ikigo cya Iwawa.

Yashimye inshuti ze, abavandimwe, itangazamakuru n’abandi bamubaye hafi muri uru rugendo.

Ashimangira ko muri uru rugendo yigiyemo kugira umutima ukomeye, kwigirira icyizere, kugira intego itomoye n’ibindi ahanze amaso.

Avuga ko yarezwe na nyina nyuma y’uko Se yitabye Imana, ubwo yari afite imyaka 6 y’amavuko.

Akavuga ko Nyina yakundaga kumubwira ngo “Ibikorwa by’umwana bishimisha nyina gusa’.

Ngo gukurira muri uwo murongo, byatumye adateshuka ku ntego y’aho yifuza kugera n’ibyo yifuza gukora.

Yasabye abakobwa kudatinya uruvugo n’ibindi bisitaza ahubwo bagaharanira kugera ku nzozi zabo.

Yakoresheje amagambo [Quotes] agira ati “Uri mwiza kubera ko uri mwiza ntukeneye umuntu wo kwemeza ko ari byo.”

Asoza avuga ko ‘Ikinyabupfura’ ari ryo pfundo rikomeye muri ubu buzima bwa buri munsi.

Miss Mutesi Jolly aherutse kubwira INYARWANDA, ko ubuzima bw’urucantege, kuvugwa nabi mbere na nyuma y’uko yambitswe ikamba, ari byo byatumye ashaka kugaragariza abandi uko yasohotse muri ibi bihe byose byaremereye umutima we.

Iyi filime iraboneka kuri Shene ye ya Youtube yitwa 'Miss Jolly Mutesi


Mutesi Jolly yasohoye filime mbarankuru yise 'This is Jolly' ivuga ku buzima bwe mbera na nyuma yo kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2016

KANDA HANO UREBE FILIME MBARANKURU IVUGA KU BUZIMA BWA MISS MUTESI JOLLY









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND