RFL
Kigali

Perezida wa ‘FERWACY’ Murenzi Abdallah yemeza ko ibikorwa byakorwaga mu mezi 8 ubu bizakorwa mu mezi 4

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:13/05/2020 12:52
0


Nyuma y’aho Minisiteri ya siporo itangaje ko nta bikorwa bya siporo byemewe kugeza muri Nzeli 2020 kubera icyorezo cya Coronavirus, Murenzi Abdallah, Perezida w’Ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare mu Rwanda yemeza ko mu mezi ane azakoreshwa neza ibikorwa byagombaga kuba mu mezi 8.



Ubwo ibikorwa byinshi byahagararaga mu Rwanda kubera COVID-19 hari hashize ibyumweru bibiri, Tour du Rwanda 2020 isojwe yegukanywe n’Umunya Eritrea Tesfatsion Natnael.

Mu kiganiro Umuyobozi wa FERWACY, Murenzi Abdallah, yahaye kigali Today yagize ati “Ubusanzwe umwaka w’imikino utangira muri Mutarama hategurwa Tour du Rwanda, iyo yarabaye. Kuri twe navuga ko tuzakomereza kuri Rwanda Cycling Cup muri Nzeri, Ukwakira, Ugushyingo n’Ukuboza.

Rwanda Cycling Cup ni amasiganwa abera mu Rwanda ahuza amakipe yemewe na FERWACY yatangiye gukinwa mu 2015 ubwo yatwarwaga na Nsengimana Jean Bosco wanatwaye Tour du Rwanda 2015, mu 2019 hakinwe amasiganwa umunani yegukanwa na Uhiriwe Byiza Renus.

Yagize ati” Navuga ko ibikorwa byacu byinshi twabikoraga mu mezi umunani, turashaka kubikora mu mezi ane. Urebye twakoraga isiganwa rimwe mu kwezi ariko ubu tuzajya dukora amarushanwa abiri”.

Yakomeje avuga ko amarushanwa mpuzamahanga azitabirwa uyu mwaka ari make cyane, kuko andi yasubitswe, azitabirwa ari ‘Chantal Biya’ izaba mu Ukwakira muri Cameroun na Shampiyona y’Isi izaba muri Nzeli mu Busuwisi mu gihe u Rwanda ruzabona itike yo kuyikina.

Kugeza ubu amarushanwa atitabiriwe cyangwa atazitabirwa kubera COVID-19 ni shampiyona y’Afurika yari kuba muri Werurwe mu birwa bya Mauritius, Benediction Ignite yari kwitabira Tour de Limpopo muri Gicurasi yari kubera muri Afurika y’Epfo, muri Kamena Tour du Cameroun naho muri Nyakanga hari imikino olempike yari kubera i Tokyo mu Buyapani.


Murenzi Abdalah yemeza ko ibikorwa byakorwaga mu mezi 8, bigiye gukorwa mu mezi 4







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND