RFL
Kigali

Etincelles FC yahagaritse amasezerano y’abakinnyi bose harimo n’abo yari ifitiye umwenda

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:13/05/2020 12:54
0


Etincelles FC ibarizwa mu karere ka Rubavu mu ntara y‘Uburengerazuba bw’u Rwanda, yiyongereye ku yandi makipe yo mu Rwanda yahagaritse amasezerano y’abakinnyi harimo n’abo yari igifitiye ibirarane by’umushahara batahembwe kubera icyorezo cya Coronavirus cyibasiye abatuye Isi.



Tariki ya 09/05/2020, ni bwo abakinnyi ndetse n’abandi bakozi b’ikipe ya Etincelles bandikiwe amabaruwa abamenyesha ko amasezerano y’akazi abaye asubitswe kugeza igihe kitazwi kubera ihagarikwa rya shampiyona ryatewe na Coronavirus.

Muri iyi baruwa, abakinnyi banamenyeshejwe ko ibirarane by’imishahara bafitiwe (Werurwe na Mata 2020), hazabaho ubwumvikane hagati y’ikipe n’abakinnyi, ariko bakazabanza kugisha inama ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA.

Etincelles FC yabaye ikipe ya Gatanu ihagaritse amasezerano y’abakinnyi, nyuma y’amakipe nka Musanze, Espoir, Rayon Sports, Heroes zamaze guhagarika amasezerano y’abakinnyi kugeza igihe kitazwi, ndetse na Bugesera yiyemeje kujya ihemba abakinnyi 1/3 cy’umushahara bari basanzwe bahabwa.

Kugeza magingo aya, ibikorwa by’imikino mu Rwanda barahagaritswe kugeza muri Nzeri 2020, bivuze ko umwaka w’imikino wa 2019/20 wahise unarangira, amakipe akaba agomba kwitegura umwaka utaha w’imikino wa 2020/21.


Ibaruwa yagenewe abakozi b'ikipe ya Etincelles FC


Abakinnyi ba Etincelles bahagarikiwe amasezerano bafitiwe umwenda





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND