Alexandre Lenco, umuhanzi ufite ubumuga bwo kutabona wize umuziki ufite intego yo kugera kure-VIDEO

Imyidagaduro - 13/05/2020 10:25 AM
Share:

Umwanditsi:

Alexandre Lenco, umuhanzi ufite ubumuga bwo kutabona wize umuziki ufite intego yo kugera kure-VIDEO

Umuhanzi wubakiye ku ndirimbo zivuga ku rukundo Alexandre Lenco yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise "Urukundo", yiyemeza gukora umuziki akagera ku rwego mpuzamahanga kuko afite ubushake n'ubushobozi.

Alexandre afite ubumuga bwo kutabona ni umwe mu banyeshuri bize umuziki mu ishuri rya Gatagara ahazwi nko kwa Padiri Fraipont Ndagijimana ahagana mu 1990. 

Uyu muhanzi arubatse afite abana babiri atuye mu Nyakabanda i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Azi gucuranga ibicurangisho bitandukanye by’umuziki ndetse avuga ko hari bamwe mu bo yigisha gucuranga gitari, piano n’ibindi. 

Indirimbo ye ya mbere yayise ‘Reka nkuririmbire’. Ntiyigeze ayikorera amashusho bitewe n’uko adafite ubushobozi nk’uko abivuga.

Nubwo yize umuziki yatinze gutangira gukora indirimbo ze bwite, kuko yinjiye mu bahanzi bigenga muri Gashyantare 2020.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Alexandre yavuze ko n’amashusho y’indirimbo ye kabiri yise ‘Urukundo’ yayishyuriwe n’umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Uwitonze Clementine [Tonzi].

Yavuze ko Tonzi yiyemeje kumufasha nyuma y’uko amugaragarije ubuhanga bwe mu gucuranga gitari, ndetse akanamuririmbira.

Ati “Tonzi niwe wishyuye ikorwa ry’amashusho yayo. Tonzi afite ihuriro rifasha abantu bafite ubumuga yaje kumenya ko ndi umuhanzi kandi Tonzi nawe ni umuhanzi byaroroshye."

“Tonzi ni umudamu mwiza ariko ufite ibitekerezo bya kigabo. Ndasaba ko mu bushobozi afite atateshuka ku nshingano yo gufasha abandi. Umuziki ukozwe neza, iyo umuntu ashoye arantunguka n'ubwo gutangira bigora."

Alexandre yavuze ko byatumye yiyemeza kudacika intege mu muziki, ndetse ngo yavuganye na Tonzi ku bijyanye n’uko bashobora gukorana indirimbo.

Ati “Ndashaka ko tuzakorana indirimbo nziza. Kuko Tonzi arazwi, iyo ndirimbo rero yatumye menyekana kurushaho, kuko Tonzi ni umuhanzi mukuru."

Alexandre avuga ko indirimbo ebyiri amaze gushyira hanze zamuhaye ishusho y’uko umuziki we ukunzwe ariko kandi ngo aracyagorwa no kuba zamenyekana nk’uko abyifuza.

Yavuze ko 80% y’indirimbo azasohora zizaba zubakiye ku rukundo.

Alexandre yavuze ko afite intego yo gukora umuziki akagera ku rwego mpuzamahanga, kandi nawe akamenyekana mu buryo bukomeye.

Ibi abivuga ashingiye ku kuba yisanzuye mu ndimi zitandukanye no kuba afite ubushake bwo gukora.

Yasabye abahanzi bakuru gushyigikira n’abakiri bato kugira ngo bagere kure.

Iyi ndirimbo ye nshya ifite iminota 04, avuga ko yakoreshwa mu birori, ibitaramo, ubukwe n’ahandi mu bikorwa byahuza abantu bari mu rukundo.

Umuhanzi Alexandre Lenco ufite ubumuga bwo kutabona yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Urukundo'

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'URUKUNDO' YA ALEXANDRE LENCO

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...