Jack Ma ni umukire
washoye imali mu ikoranabuhanga binyuze mu kigo gikorera ubucuruzi kuri
murandasi ’Alibaba’. Magingo aya Jack Ma ni we mugabo utunze agatubutse mu gihugu
cy’u Bushinwa aho atunze agera kuri Miliyari 300 z’amafaranga akoreshwa mu Bushinwa (yuan)
akaba angana na Miliyari $42.29 z’amadorali y’Amerika.
Iyi nkuru igaragaza urwunguko rwa Nyakubahwa Jack Ma yatangajwe n’ikigo kitwa Sina Finance. Uyu mugabo yaje ku mwanya wa mbere ahigitse mugenzi we bari basanzwe bahanganye ’Ma Huateng’. Muri uyu mwaka Jack Ma amaze gukorera agera kuri Miliyari 80 z'amafaranga akoreshwa mu Bushinwa (yuan).
Uru rwunguko rwa Jack Ma rugaragaza ko yakoreraga agera kuri Miliyoni Â¥9.13. Uru rutonde rw'abakire bo mu gihugu cy’u Bushinwa rwiganjemo abafite ibigo by’ikoranabuhanga. Jack Ma ari ku mwanya wa 17 ku Isi ku rutonde rw'abaherwe batunze agatubutse nk'uko bitangazwa na Forbes.
Src: chinadaily.com.cn