RFL
Kigali

Urwunguko rwa Miliyari ¥80 rwatumye Jack Ma aba umukire wa mbere mu Bushinwa

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:13/05/2020 10:41
0


Mu gihe Isi yose iri mu gihombo ku ruhande rw'abakire amafaranga ari kwiyongera byagera ku bashoboye imali mu birirwa n’ikoranabuhanga bikaba akurusho. Umukire Jack Ma utunze agera kuri Miliyari ¥300 ni we uyoboye urutonde rw'abaherwe bo mu Bushinwa nyuma y'uko yungutse agera kuri Miliyari ¥80.



Jack Ma ni umukire washoye imali mu ikoranabuhanga binyuze mu kigo gikorera ubucuruzi kuri murandasi ’Alibaba’. Magingo aya Jack Ma ni we mugabo utunze agatubutse mu gihugu cy’u Bushinwa aho atunze agera kuri Miliyari 300 z’amafaranga akoreshwa mu Bushinwa (yuan) akaba angana na Miliyari $42.29 z’amadorali y’Amerika.

Iyi nkuru igaragaza urwunguko rwa Nyakubahwa Jack Ma yatangajwe n’ikigo kitwa Sina Finance. Uyu mugabo yaje ku mwanya wa mbere ahigitse mugenzi we bari basanzwe bahanganye ’Ma Huateng’. Muri uyu mwaka Jack Ma amaze gukorera agera kuri Miliyari 80 z'amafaranga akoreshwa mu Bushinwa (yuan). 

Uru rwunguko rwa Jack Ma rugaragaza ko yakoreraga agera kuri Miliyoni ¥9.13. Uru rutonde rw'abakire bo mu gihugu cy’u Bushinwa rwiganjemo abafite ibigo by’ikoranabuhanga. Jack Ma ari ku mwanya wa 17 ku Isi ku rutonde rw'abaherwe batunze agatubutse nk'uko bitangazwa na Forbes.

Src: chinadaily.com.cn






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND