RFL
Kigali

Nizeyimana Olivier wari Perezida wa Mukura Victory Sports yeguye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:13/05/2020 0:21
0


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Gicurasi 2020, nibwo ikipe ya Mukura Victory Sports yatangaje ko uwari Perezida wayo, Nizeyimana Olivier, wari umaze igihe kirekire ayiyobora yeguye ku buyobozi bwayo ku mpamvu atashatse gutangaza.



Aya makuru asohotse nyuma y’igihe kitari gito abakinnyi b’ikipe ya Mukura, bavuga ko bamaze amezi arindwi batabona umushahara, bakavuga ko baheruka guhembwa muri 2019.

Kuba umuterankunga mukuru ari we Akarere ka Huye atarakunze gutanga inkunga agenera ikipe ku gihe, bigatuma iyi kipe itabasha gukora ibyo yemereye abakozi bayo, biri mu batumye uyu muyobozi yegura ku mirimo ye.

Ikipe ya Mukura ibinyujije kuri Twitter yemeje ko yakiriye ubwegure bwa Olivier Nizeyimana, iyo kipe ivuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite. Ubwegure bwe ngo buzagezwa ku nteko rusange ishobora kubwemeza cyangwa kubuhakana.

Andi makuru agera ku Inyarwanda avuga  ko Olivier Nizeyimana yari yifuje ko yakwegurirwa iyi kipe ariko abanyamuryango bakabyanga kandi bikarangira ntacyo bakoze kigaragara mu buzima bwayo bwa buri munsi.

Olivier, yageze muri Mukura nk’umuyobozi mu mwaka wa 2011, akaba yayiteraga inkunga biciye muri Volcano Ltd nk’aho mu mwaka ushize wa shampiyona wonyine yabateye inkunga ya miliyoni 81.

Uyu muyobozi yafashije Mukura VS kwegukana igikombe cy’amahoro ndetse ihagararira u Rwanda mu mukino ya CAF Confederation Cup aho yagarukiye mu majonjora ya kabiri.

Vice Perezida w’iyi kipe Sakindi Eugene akaba ari we wakiriye ubwegure bwa Olivier Nizeyimana aho azaba ari we muyobozi w’iyi kipe muri Mukura mu gihe hagitegerejwe ko inteko rusange yemera cyangwa yanga ubwegure bwe.


Olivier Nizeyimana yamaze kwegura ku buyobozi bwa Perezida wa Mukura VS


Biravugwa ko Mukura imaze amezi arindwi idahemba abakozi bayo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND