Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Gicurasi 2020, nibwo ikipe ya Mukura Victory Sports yatangaje ko uwari Perezida wayo, Nizeyimana Olivier, wari umaze igihe kirekire ayiyobora yeguye ku buyobozi bwayo ku mpamvu atashatse gutangaza.
Aya
makuru asohotse nyuma y’igihe kitari gito abakinnyi b’ikipe ya Mukura, bavuga
ko bamaze amezi arindwi batabona umushahara, bakavuga ko baheruka guhembwa muri
2019.
Kuba
umuterankunga mukuru ari we Akarere ka Huye atarakunze gutanga inkunga agenera
ikipe ku gihe, bigatuma iyi kipe itabasha gukora ibyo yemereye abakozi bayo,
biri mu batumye uyu muyobozi yegura ku mirimo ye.
Ikipe
ya Mukura ibinyujije kuri Twitter yemeje ko yakiriye ubwegure bwa Olivier
Nizeyimana, iyo kipe ivuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite. Ubwegure bwe ngo
buzagezwa ku nteko rusange ishobora kubwemeza cyangwa kubuhakana.
Andi
makuru agera ku Inyarwanda avuga ko
Olivier Nizeyimana yari yifuje ko yakwegurirwa iyi kipe ariko abanyamuryango
bakabyanga kandi bikarangira ntacyo bakoze kigaragara mu buzima bwayo bwa buri
munsi.
Olivier,
yageze muri Mukura nk’umuyobozi mu mwaka wa 2011, akaba yayiteraga inkunga
biciye muri Volcano Ltd nk’aho mu mwaka ushize wa shampiyona wonyine yabateye
inkunga ya miliyoni 81.
Uyu
muyobozi yafashije Mukura VS kwegukana igikombe cy’amahoro ndetse ihagararira u
Rwanda mu mukino ya CAF Confederation Cup aho yagarukiye mu majonjora ya
kabiri.
Vice
Perezida w’iyi kipe Sakindi Eugene akaba ari we wakiriye ubwegure bwa Olivier
Nizeyimana aho azaba ari we muyobozi w’iyi kipe muri Mukura mu gihe
hagitegerejwe ko inteko rusange yemera cyangwa yanga ubwegure bwe.
Olivier Nizeyimana yamaze kwegura ku buyobozi bwa Perezida wa Mukura VS
TANGA IGITECYEREZO