RFL
Kigali

Canada: Furaha Rusengo yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Izina ryayo'-YUMVE

Yanditswe na: Editor
Taliki:12/05/2020 22:27
0


Furaha Rusengo umuhanzi nyarwanda ubarizwa mu gihugu cya Canada, yasohoye indirimbo nshya yise 'Izina ryayo' nyuma yo kugira inyota n’ifuhe ry’umurimo w’Imana agahitamo gukoresha impano ye mu kwamamaza no kwagura ubwami bwayo.



Furaha Rusengo yatangiye kuririmba akiri umwana muto mu 2005 abitangirira muri Korali y’abana bato muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari naho yavukiye. Magingo aya amaze gukora indirimbo 5 zo kuramya no guhimbaza Imana harimo n'iyi nshya yise 'Izina ryayo' yashyize hanze mu buryo bw'amajwi, gusa ngo amashusho yayo nayo azayasohora vuba.


Furaha Rusengo amaze gukora indirimbo eshanu kandi arakataje

Uyu mugabo wubatse wiyemeje gukorera Imana binyuze mu kuyiramya no kuyihimbaza, asengera mu itorero Goshen Evangelical church of Edmonton muri Canada riyoborwa na Rev Pastor Kandinda. Iyi ndirimbo ye nshya yashyize hanze 'Izina ryayo', ikubiyemo ubutumwa bwo guteza imbere umurimo w’Imana no kwagura ubwami bwayo.

Avuga ko kuririmba abikunda cyane, ati "Mfite gahunda yo guteza imbere umurimo w’Imana no kwagura ubwami bwayo ku isi hose nkoresheje kuririmba. Uyu murimo ndawukunda cyane kandi nahisemo kuwukora kubera ko ari impano yanjye nahawe n’Imana. Umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo ndawukunda cyane".

Ikindi kintu akunda ni ugusenga Imana dore anabarizwa mu itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana mu rusengero abasengeramo muri Canada. Iryo tsinda ryitwa New Light Worship team. Avuga kandi ko afite n’akandi kazi akora mu buzima busanzwe kamufasha kubaho neza no kwita ku muryango we.


Furaha Rusengo avuga ko kuramya Imana ari ibintu bimuri mu maraso kuko abikunda cyane

UMVA HANO INDIRIMBO 'IZINA RYAYO' YA FURAHA RUSENGO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND