Iyi ndirimbo ifite iminota ine n'amasegonda atatu, yageze hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Gicurasi 2020, isohokana n'amashusho yayo yatunganyijwe na Producer Faith Fefe uri mu bahagaze neza muri iyi minsi. Mu minota ya mbere y'iyi ndirimbo, Tonzi agaragara imisatsi ye yayikozemo amasunzu, akagaragara asimbuka umugozi, anakora siporo ku igare, ari na ko ahimbaza Imana ko yamubereye imbaraga mu ntege ze nke. Aririmba ko ntacyo yabona yitura Imana uretse kuyishima yo imwitaho ibihe byose.
"Wowe wamenye ntarabaho, umenya uko nzabaho, nakwitura iki, nta rindi turo mfite uretse kugushima. Mu ntege nke zanjye uri imbaraga, ni wowe unyitaho. Kukuramya bindimo, kugushima bindimo, bimbamo, ni bwo buzima bwanjye. Ibiriho byose birakumvira, Ijuru ni intebe yawe, Isi nayo ni intebe y'ibirenge byawe. Ntawavuguruza imigambi yawe, ntawavuguruza ubushake bwawe". Aya ni amwe mu magambo yumvikana muri iyi ndirimbo nshya y'Ishimwe y'umuhanzikazi Tonzi wamamaye mu ndirimbo 'Humura'.
Mu kiganiro na INYARWANDA, Tonzi yavuze ko ajya gukora iyi ndirimbo muri iyi njyana atamenyerewemo, yahawe ubutumwa bwazanye na 'Melody', ati "Ntabwo nigeze ntekereza ngo ngiye gukora indirimbo mu njyana ya Reggae cyangwa iki, ni message yamanutse gutyo na melody, ndandika, nifata amajwi, njya kureba producer, turakora". Yavuze ko ubu butumwa bwaje arimo gutekereza ukuntu Imana yamumenye atarabaho ikamuremera kuyiramya bityo akaba yumva nta mpamvu yo guhangayika kuko izi uko azabaho. Yayituye abantu bose bazi ko ubuzima bwabo bushingiye ku Mana.