Los Angeles: Abagororwa bagerageje kwanduzanya coronavirus bibwira ko ari yo nzira yo kuva mu buroko

Utuntu nutundi - 12/05/2020 1:41 PM
Share:

Umwanditsi:

 Los Angeles: Abagororwa bagerageje kwanduzanya coronavirus bibwira ko ari yo nzira yo kuva mu buroko

Sheriff Alex Villanueva yavuze ko muri gereza ya Los Angeles hari imyumvire itari yo ivuga ko kwandura coronavirusi ari yo nzira nziza yo kuva mu buroko.

Kuri uyu wa Mbere, umugenzacyaha yavuze ko itsinda ry’abagororwa bo mu Ntara ya Los Angeles bagerageje kwanduzanya Coronavirus nkana bibeshya ko bazarekurwa baramutse basanze barwaye.

Video yashyizwe ahagaragara ku wa Mbere n’umuyobozi w’intara ya Los Angeles, Alex Villanueva yagaragaye yerekana abagororwa bo mu kigo ngororamuco cyo mu Ntara y’Amajyaruguru i Castaic banywesha amazi ashyushye kandi bagasimburana mu guhumekera muri mask imwe kugira ngo banduzanye coronavirus bibwira ko ari bwo buryo bwiza bwo gusohoka muri gereza.

Mu magambo ye bwite yagize ati: "Bitewe n’imyitwarire mibi yagaragaye muri video, abagororwa 21 basanzwemo coronavirus mu cyumweru kimwe. Hari ukuntu hari imyizerere itari yo mu baturage bafunzwe bavuga ko baramutse bapimwe bagasanganwa coronavirus bahita barekurwa  kandi ibyo ntibizabaho."

Villanueva yavuze ko abantu 21 bose bapimwe ari abo mu cyumba kimwe aho amashusho yafatiwe. Muri rusange, icyumba kimwe gifite abagororwa bagera kuri 50. Villanueva yavuze ko abayobozi bemeza ko abagororwa bakoreshaga amazi ashyushye kugira ngo bazamure ubushyuhe bwabo mbese bagaragaze umuriro nk’ikimenyetso cy’indwara.

Src: NBCNews


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...