RFL
Kigali

Abd-al-Aziz ibn Abd-Allah ibn Baaz yitabye Imana kuri iyi Tariki, Ibyaranze Umunsi mu mateka y’Isi

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:12/05/2020 10:02
0


Ameta agenda yibukwa mu mitima ya benshi bitewe n’ibyo yabasigiye ku munsi runaka, uyu munsi ni Tariki ya 12 Gicurasi, ni umunsi w’133 ku ndangabihe ya Gregorio, harabura iminsi 233 ngo ugere ku musozo.



Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

254: Papa Stephen I yasimbuye Papa Lucius I, aba uwa 23.

907: Zhu Wen ahatira Umwami w'abami Ai kuva ku butegetsi, arangiza ingoma ya Tang nyuma y’imyaka igera kuri magana atatu ku butegetsi.

 1191: Richard I wo mu Bwongereza yarongoye Berengaria w’i Navarre wanambitse ikamba ry’umwamikazi w’u Bwongereza bibera umunsi umwe

1328:Antipope Nicholas V, yeguriwe i Roma na Musenyeri wa Venise.

1364:Kaminuza ya Jagiellonian, kaminuza ya kera cyane muri Polonye, yashinzwe i Kraków

1551: Kaminuza ya mbere yo muri Amerika, San Marcos, yarashinzwe.

1873: Oscar II yambitswe ikamba ry’umwami wa Suwede.

1978: Mu cyahoze cyitwa Zaire, Congo, ibyihebe byafashe Umujyi wa Kolweziubu hitwa Katanga,ubuyobozi bw’ibanze busaba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, u Bufaransa n’u Bubiligi ko bashyiraho itegeko.

2015:Gari ya moshi yaguye muri Philadelphia yahitanye abantu umunani ikomeretsa abarenga 200.

2015:Umutingito ukomeye wo muri Nepal wahitanye abantu 218 ukomeretsa abarenga 3500.

Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki

1401:Umwami w'abami Shōkō w'Ubuyapani.

1479:Pompeo Colonna, umukaridinari gatolika.

1496: Gustav wa mbere wa Suwede.

1943: Linda Dano, umukinnyi wa Sinema w’Umunyamerika.

1976: Kardinal Offishall, umuraperi ukomoka muri Canada.

1979: Robert Key, umukinnyi wa Cricket w’Umwongereza.

1983:Francisco Javier Torres, umukinnyi w’umupira wamaguru wa Mexico.

1984 :Clare Bowen, umukinnyi wa filime akaba n'umuririmbyi wa Ositaraliya.

1985:Paolo Goltz, Umukinnyi w’umupira wamaguru wa Arijantine.

Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki

805 :Æthelhard, musenyeri mukuru wa Canterbury.

1003:Sylvester II, papa wa Kiliziya Gatolika.

1012:Sergiyo wa IV, papa wa Kiliziya Gatolika.

1090 :Liutold wa Eppenstein, umutware wa Karintiya.

1161:Fergus wa Galloway, umunyacyubahiro wo muri Ecosse.

1182:Valdemar I, umwami wa Danemark.

1999:Abd-al-Aziz ibn Abd-Allah ibn Baaz, Mufti mukuru wo muri Arabia Saoudite, yabaye Mufti kuva 1993 kugeza apfuye mu 1999, yari afashwe nk’umwe mu bahanga mu bijyanye n’idini rya Isilamu wo mu kinyejana cya 20.

2006: Hussein Maziq, Minisitiri w’Intebe wo muri Libiya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND