RFL
Kigali

Covid-19: Igisubizo cya Minisitiri Prof Shyaka Anastase ku bijyanye no gufungura utubari n'insengero

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/05/2020 15:31
0


Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Prof Shyaka Anastase yatangaje ko igihe cyo gufungura insengero n'utubari kitari cyagera mu kwirinda Coronavirus. Yasabye abantu gusengera mu ngo, kuri Radiyo na Televiziyo ndetse abakunda agasembuye nabo bakakanywera mu ngo zabo ariko bakirinda gutumira abantu benshi.



Ibi yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 10 Gicurasi 2020 mu kiganiro Urubuga rw'Itangazamakuru. Yagize ati "Igihe cyo gufungura insengero ntikiragera. Abemera Imana basabe kujya basengera mu mitima no mu ngo zabo, kuri Radiyo na Televiziyo kuko hose Imana irumva.” Yunzemo ati "N’ibihugu byagiye byongera bigasa nk’ibisubira inyuma byagiye bituruka ku kuba baranyereyemo gato bagashaka gufungura insengero hakiri kare cyane".

Ku bijyanye no gufungura utubari, Minisitiri Shyaka yagize ati "Niba akabari kadashobora kuba mu kabari ntabwo akabari kabera mu ishyamba. Kunywa inzoga ntibujijwe ariko uyinywera mu rugo. Ushobora kuyinywera iwawe rwose ibyo nta cyaha kirimo ariko ikibazo ni uko twavanaho akabari, abantu bakajya bajya guhurira mu ishyamba ugashyira akabari aho kadakwiye. Ibyo ntabwo byemewe n’amategeko".


Minisitiri Shyaka yavuze ko igihe cyo gufungura insengero kitaragera







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND