Mu gihe habura icyumweru kimwe ngo shampiyona zo mu Budage zisubukurwe, Abakinnyi bose n’Abakozi b’ikipe ya Dynamo Dresden ikina mu Cyiciro cya Kabiri muri Shampiyona y’u Budage, bashyizwe mu kato k’ibyumweru bibiri nyuma yuko abakinnyi babiri b’iyi kipe basanganwe Coronavirus.
Ku
wa 16 Gicurasi 2020, ni bwo Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Budage
“Bundesliga” n’icya Kabiri (Bundesliga 2), zemerewe gusubukura hagakinwa imikino yari
isigaye, nyuma y’amezi hafi abiri isubitswe
kubera icyorezo cya Coronavirus.
Mu
ntangiriro z’uku kwezi ni bwo, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Budage, DFL,
ryatangiye gupima abakinnyi Coronavirus ndetse mu bipimo bisaga 1700 byafashwe,
hagaragayeho ko hari abakinnyi 10 banduye, bashyirwa mu kato.
Mu gihe habura iminsi itandatu ngo ibikorwa by’imikino bisubukurwe, abandi bakinnyi babiri ba Dynamo Dresden FC, basanganywe Coronavirus. Mu itangazo ry’iyi kipe, yavuze ko ukuri ni uko badashobora gukora imyitozo cyangwa ngo bakine mu minsi 14 iri imbere.
Ku
wa Kane ni bwo DFB yatangaje ko shampiyona izasubukurwa hakajijwe ingamba zo
kwirinda aho abafana batazemererwa kujya ku bibuga ndetse abakinnyi bagapimwa
Covid-19.
Abantu
bagera kuri 300 barimo abakinnyi, abayobozi n’abandi bakozi bazajya
bacumbikirwa muri stade cyangwa hafi yazo mu gihe cy’imikino.
Umuyobozi
wa Siporo muri Dynamo Dresden, Ralf Minge, yavuze ko mu byumweru bishize,
twakoresheje imbaraga nyinshi mu gushyiraho abantu no gushaka ibikoresho byo
kwifashisha hubahirizwa amabwiriza y’ubuvuzi n’ajyanye n’isuku.
Yakomeje
agira ati “Turi mu biganiro n’ababishinzwe mu nzego z’ubuzima n’Ishyirahamwe
ry’Umupira w’Amaguru mu Budage, DFL mu guhuza ibikorwa by’ibigomba gukorwa
hanyuma’’.
Bundesliga yahagaritswe ku wa 13 Werurwe 2020 ariko amakipe agaruka mu myitozo abakinnyi bakora mu matsinda muri Mata. SG Dynamo Dresden yavutse ku wa 12 Mata 1953; iyi kipe yagombaga kugaruka mu kibuga ku wa 17 Gicurasi 2020 ikina na Hannover 96.
TANGA IGITECYEREZO