RFL
Kigali

U Bwongereza: Imihanda yuzuye abantu nyuma y'uko Boris Johnson abwiye Abongereza gusubira mu kazi

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:11/05/2020 11:57
0


Mu rwego rwo koroshya ingamba zo gufunga, Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza yasabye abubatsi n’abakozi bo mu ruganda gusubira ku kazi mu ijoro ryakeye ababwira kwirinda gutwara abantu aho bishoboka.



Bamwe mu bakozi bumviye inama za Guverinoma muri iki gitondo, ubwo imodoka zajyaga gutonda umurongo ariko abagenzi baje kwinjira mu modoka ari benshi cyane.


Ibi bije nyuma y'uko Boris asabye abubatsi n'abakozi bo mu ruganda gusubira ku kazi mu ijoro ryakeye, yongeraho ko umuntu wese udashobora gukorera mu rugo agomba kwirinda ubwikorezi rusange "niba bishoboka."


Minisitiri w’intebe yavuze kandi ko Guverinoma ishaka ko buri wese agira 'umutekano ku kazi',  ati: "Ubu dukeneye gushimangira ko umuntu wese udashobora gukorera mu rugo, urugero nk'ubwubatsi cyangwa inganda, agomba gushishikarizwa kujya ku kazi ariko akigengesera ku buryo ntaho ahurira na coronavirus”.

Minisitiri w’intebe w'u Bwongereza yagejeje ijambo ku gihugu mu ijoro ryakeye ati: "Guhera kuri uyu wa Gatatu turashaka gushishikariza abantu gukora imyitozo myinshi ndetse itagira imipaka ubu ushobora kwicara ku zuba, ushobora gutwara imodoka ujya ahandi, ushobora no gukora siporo hamwe n'abagize umuryango wawe."


Gusa umujyanama wungirije w’ubumenyi Dame Angela McLean avuga ko ahangayikishijwe n’ubucucike bw’imodoka zuzuye abantu mu mihanda itandukanye” Ati mbabajwe cyane no kubona imodoka zabaye nyinshi mu muhanda kandi basabye ko nubwo ingamba zo gufunga zagabanutse hagomba kugenda abatabasha gukorera mu rugo nk’abubatsi n’inganda”.


Aha rero hakaba hari ubwoba bw’uko ubucucike bw’abantu bushobora gutuma haboneka ubwandu bushya bwa coronavirus

Src: The Sun

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND