RFL
Kigali

Mani Martin mu bahanzi 10 bo mu biyaga bigari batsinze irushanwa ‘Kwetu Amani’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/05/2020 12:54
0


Mani Martin ari mu bahanzi 10 batsinze irushanwa rya gihanzi ryitwa ‘Kwetu Amani’ ryateguwe na La Benevolencija Grands Lacs mu mushinga wayo witwa Media4Dialogue.



Ku wa 08 Gicurasi 2020 ni bwo hatangajwe amashusho y’indirimbo zahize izindi mu zoherejwe n’abanyempano bo mu biyaga bigari bari bahatanye muri iri rushanwa, kuva kuwa 06 Werurwe 2020. 

Abatsinze ni: Mani Martin, Etienne Kas, Tanguy Ntirampeba, Jean Calvin Ndahimana, Grace Ndakola, Elie Muderwa, Emmanuel Leopold, Alain Ndizy, Abest Suarez Mwambari na Armand.

Aba bahanzi batsinze babimenyeshejwe binyuze ku rubuga rwa Facebook, basabwa gutanga imyirondoro yabo iri mu irangamuntu kuko kenshi amazina akoreshwa ku mbuga nkoranyambaga aba adahuye n’ayo mu irangamuntu.  

Mani Martin yabwiye INYARWANDA, ko yitabiriye iri rushanwa nyuma yo kubona ko rishyigikiye abanyempano mu muziki kandi rigakangurira urubyiruko rw’abahanzi gukora ibihangano bitanga ubutumwa bw’amahoro.

Muri iri rushanwa, umuhanzi yasabwaga gukora amashusho (Video) y’umunota umwe.

Mani Martin avuga ko byahuriranye n’uko yari amaze iminsi atunganya amashusho y’indirimbo ‘Icyo dupfana kiruta icyo dupfa’ mu rurimi rw’Igiswahili.   

Ati “Nubwo itarasohoka (indirimbo) nahisemo gushyiramo agace gato kayo muri iryo rushanwa, maze mbona karatsinze. Nziko batoranyije ibihangano icumi byatsinze, (nayo irimo) sindamenya ibikurikiraho.”

Uyu muhanzi yavuze ko yishimiye kuba ari mu batoranyijwe kandi afite icyizere cy’uko indirimbo ye ‘Icyo dupfana kiruta icyo dupfa’, yahinduye mu rurimi rw’Igiswahili izakundwa, ubutumwa bugasakara mu bakoresha uru rurimi ku Isi. 

Iri rushanwa ryitabiriwe n’urubyiruko rwo mu bihugu by'ibiyaga bigari (Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ndetse n’u Burundi).  

Abanyempano basabwaga gutanga ubutumwa babucishije mu bihangano: kuririmba, imivugo, urwenya, ‘slam’, imbyino, udukino, ‘free style’, ‘hip hop’...cyangwa ubundi buhanzi ubwo ari bwo bwose bwihariye.

Indirimbo 'Icyo dupfana kiruta icyo dupfa' ya Mani Martin yamuhesheje gutsinda mu irushanwa 'Kwetu Amani'

Buri muhanzi watsinze muri iri rushanwa azahembwa amadorali 100.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND