RFL
Kigali

2020: Abakobwa 10 b'uburanga kurusha abandi mu gihugu cya Kenya

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/05/2020 0:02
0


Buri umwe agira ibintu agenderaho yemeza ko umuntu rukana ari mwiza, gusa akenshi usanga hari ibyo benshi bahurizaho nk'ibigaragarira inyuma birimo; igihagararo, inzobe, uwirabura, inseko, indoro n'ibindi. Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho abakobwa beza muri Kenya muri uyu mwaka wa 2020.



Tuko.co.ke yakoze uru rutonde, yavuze ko bigoranye cyane gutoranya abakobwa beza cyane muri Kenya bitewe n'uko ab'uburanga ngo ari benshi cyane. Abo iki kinyamakuru cyashyize kuri uru rutonde ntihagaragajwe ibyo cyagendeyeho kibahitamo, gusa cyavuze ko mu byiciro byose by'Abanyakenya harimo abakobwa b'uburanga buhebuje bityo bakaba bahisemo 10 ba mbere. Hibanzwe ku bakobwa basanzwe ari ibyamamare.

10. Lupita Nyong’o


Ni umwe mu bakobwa beza cyane ku rwego rw’Isi. Yavukiye mu mujyi wa Mexico mu 1983. Ni umukobwa w’umunyapolitike w’umunyakenya, Peter Anyang’ Nyong’o. Nyina yitwa Dorothy Ogada Buyu. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye na filime n’ikinamico yakuye muri Hampshire College. Izina rye rimaze kwamamara cyane muri Sinema bitewe n’ibikombe bikomeye amaze guhabwa birimo Academy Award na Oscar.

9. Joyce Omondi


Ni umuhanzikazi wize muri Kenya mbere yo kujya muri Knox College muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yakomereje amasomo ye y’ibijyanye n’ubukungu n’ubushakashatsi mpuzamahanga. Afite Masters mu bijyanye n’Ububanyi n’Amahanga. Yakuze azi kuririmba no gucuranga Piano, akurira muri korali, yandika indirimbo nyinshi cyane ziri mu njyana zinyuranye. Yakoze indirimbo nyinshi za Gospel zaryoheye benshi zirimo; Conqueror, Uinuliwe, Kweli, Nifiche, Sitaogopa, Here I Am to Worship, Nakukimbilia n’izindi.

8. Betty Mutei Kyalo


Ikinyamakuru cyakoze uru rutonde kivuga umuntu wese utunze Televiziyo, uko bimeze kose agomba kuba azi uyu mukobwa. Gusoma amakuru kuri Televiziyo, ubukwe bwe butavuzweho rumwe ndetse n’ubuzima bw’urukundo rwe, biri mu byatumye ahangwa amaso na benshi, ibyamuviriyemo kwamamara. Yavukiye muri Kajiado mu 1989.

Muri kaminuza yize Mass communication muri Daystar University. Yatangiye nk’umusitajeri kuri Kenya Television Network (KTN) yitwara neza aza guhabwa akazi kuri iyi Televiziyo. Aherutse kuva kuri KTN yerekeza kuri K24. Betty Kyalo yarushinze n’umunyamakuru mugenzi we Dennis Okari babyarana umwana bise Ivana Okari. Aba bombi nubwo bakundanye igihe kinini, baje gutandukana nyuma y’umwaka umwe barushinze.

7. Sarah Hassan Sarah


Yavukiye i Mombasa kuwa 5 Nzeri 1988 avuka ari ikinege. Ku myaka ye 5 y’amavuko ni bwo yatangiye gukina filime, yamamara cyane ubwo yakinaga muri Tahidi High, iyi ikaba ari filime ica kuri Televiziyo ishushanya ubuzima bw’abanyakenya mu mashuri yisumbuye. Mbere yo kujya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yayoboye ibiganiro binyuranye kuri Televiziyo birimo ikiganiro cyakunzwe cyane kivuga ku bukwe. Mu mwaka wa 2017 ni bwo yarushinze na Martin Dale.

6. Huddah Monroe


Ni umunyakenyakazi wubakiwe izina no kwitabira Big Brother yabereye muri Afrika y’Epfo. Yabonye izuba tariki 10/10/1991. Se ni umunya-Somalia naho nyina ni umunyakenyakazi w’umu-Kikuyu. Yakuriye muri Kenya mu mujyi wa Nairobi. Yakuriye mu buzima bushaririye nyuma y’aho se yitabye Imana, nyina agashaka undi mugabo. Yinjiye mu kumurika imideri, ashakishiriza umuryango we wari uri mu bukene. Kuri ubu ni umuherwekazi aho afite umutungo ungana na Miliyoni 3 z’amadorali y’Amerika.

5. Victoria Rubadiri


Uyu mukobwa Victoria Rubadiri asoma amakuru kuri Televiziyo yo muri Kenya. Amaraso ye ni uruvange rw’amoko menshi; Maasai, Kalenjin, Scottish, Kikuyu na Seychelloise. Yabonye izuba mu 1987. Afite umwana w’umukobwa ndetse ntaterwa isoni no kubwira isi ko yatwaye inda afite imyaka 18. Muri kaminuza yise itangazamakuru.

4. Susan Anyango Catherine


Uyu mukobwa yahagarariye Kenya mu irushanwa rya Nyampinga w’Isi mu 2012 (Miss World Kenya 2011-2012). Muri Kaminuza yize itumanaho n’itangazamakuru muri Kenya Methodist University. Mu bintu akunda cyane harimo; koga, gukina Basketball, gusoma ibitabo n’ibindi.

3. Eve D’Souza


Ni umunyamakuru uzwi cyane muri Kenya akaba n’umukinnyi wa filime. Yavukiye i Mombasa mu 1979. Ni umunyamakuru w’icyamamare muri Kenya akaba akora kuri Capital Fm. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu rurimi rw’Icyongereza, yakuye muri Catholic University of East Africa

2. Sara Ndanu Teshna


Ni umukinnyi wa filime, umucuruzi akaba n’umunyamakuru kuri K24 Tv yo muri Kenya. Yavutse mu 1988. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubugeni yakuye muri University of Nairobi. Nyina yari mwalimu w’ikinamico, akaba ari nayo mpamvu uyu mukobwa yabaye umukinnyi wa filime.

1. Brenda Wairimu


Uyu mukobwa washyizwe ku mwanya wa mbere ni umunyamideri wabonye izuba tariki 3 Gicurasi 2020 avukira i Mombasa ari naho yakuriye. Yize 'International Business Management' muri kaminuza yo muri Amerika at United States International University. Afite impano zitandukanye zirimo no gukina filime.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND