RFL
Kigali

Rwamagana: Aratabariza umugabo we wagizwe intere n'inkoni yakubiswe n'umukuru w’umudugudu

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:10/05/2020 15:42
0


Mu ntangiriro za Mata mu karere ka Rwamagana mu Murenge wa Karenge havuzwe amakuru y'ihohoterwa ryakorewe Ndagijimana Innocent bivugwa ko yakubiswe n’umuyobozi w'umudugudu na bamwe mu bo bafatanije kuyobora aho ngo bakubita abaturage mu nzira no mu isoko bitwaje kurwanya ikwirakwizwa rya COVID-19.



Mu kiganiro kirambuye twagiranye n’umugore wa Ndagijimana Innocent yadutangarije ko umugabo we yakubiswe bikabije, bakamuvunagura nyamara ari we wenyine babanaga. Yavuze uko byatangiye bajya gukubita umugabo we ndetse avuga ko asanga harimo kwirengagizwa cyane n’inzego zose yagiyemo. Avuga ko yishinganisha kuko ngo Gitifu w’umurenge wa Karenge Ntagwabira Valens akomeje kumutera ubwoba.

Yagize ati "Umuyobozi w’umudugudu IYAKAREMYE Alexandre afatanyije n’irondo ry’umwuga baraje baradukinguza batubeshya ko ari musaza wanjye umushaka witwa TWAGIRAYEZU Venuste kandi atarigeze agera aho, ahubwo kwari ukugira ngo abakingurire; arabyuka batangira kumukubita ngo yahoze ari gusakuza baramujyana mbabaza aho bamujyanye bambwira ko baramugarura; 

Yaraye akubitwa ijoro ryose bamwaka amafaranga yari afite yongera kugaragara mu gitondo iri indembe mu nzira aho bamujugunye hafi y’inkambi y’abasirikare aho bita ku Gihembe; umubiri wose ari inkoni n’ibikomere banamuciriyeho imyenda atabona uko agenda. Icyumweru cyose yakimaze yihagarika amaraso, atavuzwa kandi aryamye uretse utunini namuguriye muri pharmacie. Nubwo bimeze gutyo kandi ndi kwishinganisha njye n’umuryango wanjye kuko umukuru w’umurenge NTAGWABIRA Valens antera ubwoba ngo narabareze kandi ndababaye cyane”.

Uyu mubyeyi n’agahinda kenshi yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana kumuha ubutabera ku mugabo we nk’umuntu wahohotewe bukamusabira amafaranga yose yakoresheje avuza umugabo we avuga ko yagujije. Gutakambira Akarere yavuze ko yabitewe n'uko ku Murenge nta kintu bamufashije ahubwo na Gitifu w'Umurenge akaba akomeje kumutera ubwoba ndetse bikaba binavugwa ko uyu Gitifu nawe hari abaturabe akubita.

Uyu mubyeyi yavuze ko abamukubitiye umugabo bakomeza kujya bamutera ubwoba bamubuza gukomeza kubarega, nyamara ubuzima abayemo wenyine butamworoheye. INYARWANDA yagerageje kuvugisha Gitifu w'uyu Murenge ushinjwa gukingira ikibaba abayobozi b'imidugudu bakubita abaturage ndetse n'umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana ntibyadukundira kubavugisha kuko batafashe telefone zabo ngendanwa.


Ndagijimana Innocent wakubiswe akagirwa intere

DORE INYANDIKO IKUBIYEMO UKO IKIBAZO CY’IHOHOTERWA RYAKOREWE NDAGIJIMANA INNOCENT GITEYE NK’UKO UBWABO BABYIVUGIRA

Ihohoterwa ryakorewe umugabo wanjye witwa: Ndagijimana Innocent

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata hagaragaye ihohoterwa rikomeye ryakorwaga n’umuyobozi w’umusigire w’umurenge wa Karenge (NTAGWABIRA Valens) na bamwe mu bo bafatanije kuyobora bakubita abaturage mu nzira no mu isoko bitwaje kurwanya ikwirakwizwa rya COVID-19.

Iryo hohoterwa ryarakomeje ryiganjemo DASSO, Irondo ry’umwuga n’umuyobozi wavuzwe haruguru kugeza ubwo ku itarikiya 03/04/2020 saa tatu z’ijoro nibwo umugabo wanjye Ndagijimana Innocent ufite imyaka 53 ubarizwa mu Kagali ka KANGAMBA, Umudugudu wa NKONGI mu karere ka RWAMAGANA yakubiswe mu buryo bukomeye:

Umuyobozi w’umudugudu (IYAKAREMYE Alexandre) afatanyije n’irondo ry’umwuga baraje baradukinguza batubeshya ko ari musaza wanjye umushaka witwa TWAGIRAYEZU Venuste Tel: 07 87 67 21 28; kandi atarigeze agera aho kwari ukugirango abakingurire; arabyuka batangira kumukubita ngo yahoze ari gusakuza baramujyana mbabaza aho bamujyanye bambwira ko baramugarura; 

Yaraye akubitwa ijoro ryose bamwaka amafaranga yari afite yongera kugaragara mu gitondo iri indembe mu nzira aho bamujugunye hafi y’inkambi y’abasirikare aho bita ku Gihembe; umubiri wose ari inkoni n’ibikomere banamuciriye ho imyenda atabona uko agenda, icyumweru cyose yakimaze yihagarika amaraso, atavuzwa kandi aryamye uretse utunini namuguriye muri pharmacie.

2. ICYAKOZWE

Nkimara kubona amahano yakorewe umugabo wanjye nabimenyesheje abaturanyi n’inzego zitandukanye zirimo:

Umuyobozi w’ingabo ku Gihembe, Ubuyobozi bw’Akagali ka Kangamba, Ubuyobozi bw’umurenge wa Karenge, RIB Station ya KARENGE, Commanda wa Station ya Police ya KARENGE, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana; Abo bose barahageze mu rugo uretse umuyobozi w’Akarere twabimenyesheje tumuhamagaye kuri Telefone.

Nyuma y’uko umuyobozi w’akarere amenye imiterere y’ikibazo yasabye ubuyobozi bw’umurenge gukurikira abo bahohoteye umugabo wanjye kandi bakamuvuza, banze kubikora nguza amafaranga mwijyanira kwa muganga mu bitaro bikuru bya MASAKA, twasanze nta cyuma cyo kumucishamo bityo banyohereza mu bitaro bya RWAMAGANA, bamucishije mu cyuma bamuha n’imiti ubu akaba ari yo ari kunywa. Twatanze ikirego kuri RIB Station ya KARENGE ubu nta kirakorwa kuri abo bantu.

3. ICYIFUZO

Nasabaga ubuvugizi bwo kuturenganura no gukurikirana abahohoteye umugabo wanjye bakabibazwa kandi bagakomeza kumuvuza kuko mbona bimeze nk’aho batanze ruswa kuko ntagira umvugira kandi ubuyobozi bw’Akarere bwarategetse ubuyobozi bw’umurenge gukurikirana ikibazo ariko bakaba ntacyo bamfasha baba babashyigikiye.

- Gusaba gusubizwa amafaranga yose yakoreshejwe mukuvuza umugabo wanjye.

- Kwishinganisha njye n’umuryango wanjye kuko umukuru w’umurenge NTAGWABIRA Valens antera ubwoba ngo narabareze.

- Gusaba inzego zibishinzwe guca inkoni zikubitwa abaturage zikunda kugaragara hamwe na hamwe mu murenge wa Karenge.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND