RFL
Kigali

NTIBISANZWE: Umukire Elon Musk yise izina umwana we ritangaza benshi! Yamwise ”X Æ A-12”

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:9/05/2020 16:15
0


Elon Musk umwe mu bashoramari bakijijwe n’ikoranabuhanga binyuze mu bigo yashinze Space X na Tesla, yabyaranye umwana w’umuhungu n’umuhanzikazi ’Grimes’ bamwita izina ritangaje cyane, 'X Æ A-12'. Iri zina ni bacye bari kubasha kurisoma bikaba bivugwa ko Leta ya Califinia ishobora kuryanga mu gihe cyo kwandikisha umwana.



Elon musk akunze kurangwa n’udushya twinshi. Urugero twavuga ni aho mu minsi ishize yakoze igikorwa kidakunze gukorwa n’abandi bakire aho yakoze indirimbo, agatangaza ko yakabaye yarabikoze akiri umwana. Yavuze ko mu busore bwe nta mwanya yigeze abona wo gukora umuziki kuko yari arimo kwiga ndetse no gukorera amafaranga bityo nyuma yo kubona amafaranga akaba agomba kwinigura.

Kuri iyi nshuro uyu mugabo yatunguranye ubwo yatangazaga izina ry’umwana we w’umuhungu yabyaranye n’umuhanzikazi Grimes.

Uyu mwana w’umuhungu yavutse mu minsi ishize muri uku kwezi kwa Gicurasi 2020. Izina yamwise ryatangajwe muri iki cyumweru gusa benshi ntabwo bigeze bemera ko izina yamwise ari ukuri koko.

Elon Musk abinyujije kuri Twitter yasobanuye inyuguti ku yindi agize iri zina, gusa abantu benshi nabyo ntibabyemeye kugeza ubwo yakoranaga ikiganiro na The Joe Rogan Experience agasobanura ibijyanye n'iri zina ndetse agahamya ko umugore we nawe yabigizemo uruhari.

Elon Musk asobanura iri zina (X Æ A-12)

Elon ati “Izina risomwa nka X Ash A Twelve),”

·         X yavuze ko ari umubare utazwi cyangwa muri macye ikintu kitazwi gusa urebye kuri iri zina rya company ye ikora ubucuruzwi bw’ikoranabuhanga ry’isanzure 'space x' bifite aho bihuriye.

·         Æ ni inyuguti ikoreshwa mu ndimi nka Danish na Norwegian aho isomwa nka ASH. Yasobanuyeko iyi nyuguti we ayikoresha ashaka kuvuga Ai (Artificial intelligence) cyangwa ubwenge bw’ubukorano.

·         A-12: Umugore wa Elon babyaranye uyu mwana yavuze ko A-12 bisonuye icyogajuru cyabo (SR-71) anavuga ko bisobanuye ko kitagira intwaro, itagira abarinzi gusa ifite umuvuduko.

Gusa nanone yavuze ko A ihagarariye “Archangel” iyi ikaba ari indirimbo akunda cyane. Urujijo ni uko indirimbo zitwa uku ari nyinshi byagoranye ko abantu bahita bamenya indirimbo yashakaga kuvuga.

Ku rundi ruhande, nubwo aba babyeyi batangaje ko umwana wabo yitwa aya mazina agizwe n’inyuguti ndetse n’ubufindo, leta ya Califonia nk'uko yabitangarije cnet.com ducyesha iyi nkuru, yavuze ko nta cyemezo cy'amavuko kijya gishyirwaho amazina agizwe n’inyuguti gusa. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND