RFL
Kigali

Imitoma idasanzwe mu ndirimbo nshya ya Uncle Austin ushobora kumurika Album yifashishije Internet-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/05/2020 15:54
0


Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Luwano Tosh uzwi mu muziki ku izina rya Uncle Austin, yasohoye indirimbo nshya yise ‘Ku mutima’, avuga ko muri uyu mwaka azashyira ku isoko Album ya Gatanu.



Iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Gicurasi 2020 ifite iminota 03 n’amasegonda 02'. Mu buryo bw’amajwi (Audio) yatunganyijwe na Producer Element ndetse na Bob Pro. 

Uncle Austin ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bazwiho gukoresha amagambo atangaje mu ndirimbo. Ibuka nk’indirimbo yaririmbyemo ngo ‘Nzamira igisasu ku bwawe,’

Uribuka se aho yabwiye umukobwa ati ‘Nzakwizirikaho’-Akarenzaho ati “Icyampa nkaba icyo cyayi unywa buri gitondo nkabona ayo mahirwe yo ku guhora mu itama,”   

Uncle Austin yabwiye INYARWANDA, ko yahisemo gukoresha imitoma idasanzwe muri iyi ndirimbo ye nshya kugira ngo afashe abari mu rukundo kubwirana amagambo adasanzwe mu rwego rwo kubagarira urukundo rwabo.

Ati “Nashakaga ikintu gishya umuntu yabwira uwo akunda mu buryo buterura ariko avuga ikimurimo.” 

Muri iyi ndirimbo ye nshya hari nk'aho agira ati “…Ese ubundi baby kuki utari Google ngo mbe na gu searching […] Oh mwenyura Isi irabikunda. Darling unyumve ntabuze rutangira,”

Uyu muhanzi yavuze ko asohoye iyi ndirimbo mu gihe ari gutekereza uko azashyira ku isoko Album ye ya Gatanu. 

Avuga ko afite gahunda yo gukora igitaramo cyo kuyimurika ariko ko ibihe u Rwanda rurimo byo guhangana n’icyorezo cya Covid-19, bigejeje muri Kanama 2020 yayisohora yifashishije Internet. 

Ati “Album yagombaga kuza mu Ukuboza 2020 iherekejwe n’igitaramo. Ariko nibigera muri Kanama 2020 bitarasobanuka, nzayisohora bisanzwe kuri Internet.”

Uncle Austin asohoye iyi ndirimbo mu gihe amaze iminsi akunzwe mu ndirimbo ‘Closer’ yakoranye na Meddy ndetse na Buravan. 

Azwi cyane mu ndirimbo nka ‘Ubanza ngukunda’, ‘Uteye ubusambo’, ‘Nzacumura’, ‘Ndagukunda nzapfa ejo’ n’izindi.

Uncle Austin yasohoye indirimbo nshya yise "Ku Mutima"

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'KU MUTIMA' YA UNCLE AUSTIN








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND