RFL
Kigali

Inzira n’urugendo rw’amateka ya muzika by’umuhanzi Chris Brown wujuje imyaka 30 y’amavuko

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:5/05/2020 13:35
1


Amateka burya ni kimwe mu biranga inzira runaka y’umuntu rukana mu byo akora ku rwego mpuzamahanga. Kuba icyamamare biraharanirwa bikanavuna, reka tugaruke ku mateka n’urugendo rwaranze inzira n’ibikorwa by’umuhazi w’icyamamare ku Isi Chris Brown wujuje imyaka 30 y’amavuko.



Christopher Maurice Brown, amazina ye ku ruhando rwa muzika ni Chris Brown. Yavutse ku ya 5 Gicurasi 1989, avukira i Tappahannock, muri Virijiniya ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yagize uruhare muri korari y'itorero rye ndetse no kwerekana impano nyinshi zaho kuva akiri muto. Ubu ni umuririmbyi, umwanditsi w'indirimbo, umubyinnyi kabuhariwe.


Ku myaka 13, Brown yavumbuwe na Hitmission Records, itsinda ryazamuraga impano zitandukanye z’abana bakiri bato. Iri tsinda ryaramusuye aho se yakoreraga akazi ko gucuruza Gaze, mu gihe bashakishaga impano nshya. Lamont Fleming wo mu itsinda rya  Hitmission yatanze umutoza wita ku ’ijwi rya  Brown, Brown yaje kujyanwa i New York kwiga umuziki kubera Impano ye y’ijwi ryiza.

Tina Davis, umuyobozi mukuru wa A&R muri Def Jam Recordings, yatangajwe cyane n’ubuhanga bwa Brown ubwo yagezwaga mu biro bye i New York, ahita amujyana guhura n'uwahoze ari Perezida w’itsinda ry’umuziki rya Island Def Jam, Antonio "L.A." Reid, wemeye kumusinyisha nk’umuhanzi mwiza uwo munsi.

Mu 2004, amaze gusinyana na Jive Records, yaje kwemezwa nk’umuhanzi mwiza n’ishyirahamwe ryandika amajwi muri Amerika rya RIAA. Indirimbo ye ya mbere yayise “Run It”, iza kubica biracika ku rukuta rwa Billboard iza mu ndirimbo 100 zikunzwe.


Chris Brown yabaye umuhanzi wa mbere w’umugabo mwiza kuva mu 1997. Yakomeje kwerekana impano zidasanzwe no gukorana imbaraga aho byatumye asohora Album ye ya kabiri yitwa Exclusive mu 2007. Ibi byatumye akomeza kuba ikirangirire mu njyara ya R&B na Pop. Mu ndirimbo zari kuri iyi Album zabiciziye biracika, harimo nka Kiss Kiss, Forever, With You n'izindi. Zarakunzwe cyane kugeza aho zije mu ijana za mbere kuri Billboard.

Chris Brown yaje gushyira imbaraga mu gukorana n’abandi bahanzi  bituma akomeza kuba igikomerezwa ku ruhando rwa muzika. Yagaragaye mu ndirimbo nyinshi nka "No Air” yakoranye n'umuririmbyi Jordin Sparks, "Shortie Like Mine" hamwe n'umuraperi Bow Wow, "Shawty Get Loose" hamwe na Lil Mama na T-Pain.


Brown arakazwa n’ubusa akagira urugomo. Mu 2009, yavuzwe cyane ku bitangazamakuru nyuma yo kwiyemerera icyaha cyo gukubita umukunzi we, umuririmbyikazi Rihanna. Iki gihe Chris Brown yari mu mwaka wo gukora cyane, ibyatumye asaba imbabazi itangazamakuru ryari kumuca intege ntage ku ntego ze icyo gihe nyuma yo kumurika alubumu ye ya gatatu “Graffiti” mu mwaka umwe w’uru rugomo yagize.

Alubumu ya kane ya Brown yitwa F.A.M.E akaba yarayishyize hanze mu 2011. Yaje gukundwa kubera indrimbo nziza zitandunye zikubiyeho, bituma iza mu ndirimbo 200 zikunzwe ku rukuta rwa Billboard maze bimuha igihembo cya Grammy cya Album nziza ya R&B. 

Album ye ya gatanu yitwa Fortune, yasohotse mu 2012, nayo yaje ku mwanya wa mbere muri Billboard 200. Nyuma yo kumurika X, Royalty na Heartbreak, Album ya cyenda yise ‘Indigo’ yashyize hanze mu 2019, abaye album ye ya gatatu ikunzwe muri 200 kuri Billboard.


Brown yagurishije inyandiko zisaga Miliyoni 140 ku isi yose, bituma aba umwe mu bahanzi ba muzika bagurishijwe cyane ku isi. Mu mibereho ye yose, yatsindiye ibihembo byinshi, harimo igihembo cya Grammy, 15 BET Awards, ibihembo bine bya Billboard Music Awards na Soul Train Music Awards esheshatu.

Chris Brown yakurikiranye kandi umwuga wo gukina filime nubwo atabizwiho cyane. Ubuzima bwe bwite bwerekeye ibya filime bwamenyekanye cyane ku ruhando mpuzamahanga kuva mu 2007 aho yatangiye gukina filime yerekanwe kuri ecran kuri Stomp the Yard.

Muri iyo filime, yagaragaye nk'umushyitsi kuri televiziyo The O.C. Izindi filime Brown yagaragayemo zirimo izwi nka This Chrismas yo mu mwaka wa  2007, Takers yo mu mwaka wa 2010, Think like a Man yakoze mu 2012 na Battle of the Year yo mu 2013.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bawcawmix brown1 year ago
    Uyu muhazi chris brown arabizi vrt yandikishij amateka atabaho nkaje simbona uwomusubirira kirets papa wabo michel jack





Inyarwanda BACKGROUND