Abagore benshi bakunda gukoresha imiti yo kwisiga kugira ngo barwanye ibimenyetso byo gusaza, abandi bakibagisha amabere ngo bayagire manini cyane n’ibindi bitandukanye. Umunyamideli ufite amabere manini rero we avuga ko atazigera ahagarika kwibagisha.
Foxy Ménagerie w’imyaka 42, asanzwe afite amabere manini cyane
ariko igitangaje ni uko avuga ko agikomeje kwifuza ko aba manini kurutaho.
Nyuma y’imyaka 6 atandukanye n’umugabo we, Foxy yahisemo guhindura
isura ye kugira ngo ase neza kurutaho. Mu rwego rwo kongera ubunini bw’amabere ye,
uyu mugore yahisemo kwibagisha inshuro
nyinshi.
Ariko nubwo bimeze bityo, uyu mugore ntashaka guhagararira aho. Avuga ko ashaka kwagura amabere ye kurushaho akaba manini cyane.
Nyamara, uyu mugore ntahakana ingorane ahura nazo buri munsi
kubera ubunini bw’amabere ye. Asobanura ko afite ikibazo cyo guteka kubera
ubunini bw'igituza cye kandi ko agorwa no kwambara inkweto kuko adashobora
guhora yunamye. Ikindi kibazo kinini agira ni uko akunze kugwa iyo amanutse kuri
za 'Escaliers' kuko aba atabasha kureba imbere ye neza.
Gusa nubwo bimeze bityo arifuza gukomeza kwibagisha kugeza ubwo azumva anyuzwe n’uko ari
Src: santeplusmag.com
TANGA IGITECYEREZO