Babou Melo yasohoye indirimbo ‘Ibihe byose’ yikoreye aho ari kwiga umuziki muri Kenya

Iyobokamana - 30/04/2020 11:25 AM
Share:

Umwanditsi:

Babou Melo yasohoye indirimbo ‘Ibihe byose’ yikoreye aho ari kwiga umuziki muri Kenya

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Babou Melo uri kubarizwa mu gihugu cya Kenya aho yagiye kwiga umuziki, yasohoye indirimbo nshya yise “Ibihe byise ".

Iyi ndirimbo ni Babou Melo wayikoreye muri studio yitwa Sawuti Records naho ‘Video Lyrics’ yakorewe muri Music Production.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Babou Melo yavuze ko yanditse iyi ndirimbo ashaka kwibutsa abantu ko mu bihe byose bakwiye gushima Imana “Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ".

Uyu muhanzi yavuze ko Isi iri mu bihe bitoroshye bitewe n’icyorezo cya Covid-19 giterwa na Coronavirus, ariko ko ibi bihe bidakwiye gutuma abantu bajya kure Imana ahubwo ko ari igihe cyo kuyiyegereza.   

Ati “Nta mpamvu yo kujya kure y’Imana cyangwa gutekereza ko yatwibagiwe cyangwa ngo tubure ibyiringiro by’ejo hazaza. Ahubwo ibihe byose tujye duhore dushima kandi tumenye ko Imana ariyo igena byose."

Babou Melo yasabye abafana be n’abandi gukomeza kubahiriza amabwiriza yatanzwe n’inzego z’ubuzima agamije gukomeza kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 giterwa na Coronavirus. 

Uyu muhanzi ari kubarizwa muri Kenya aho yiga mu ishuri ry’umuziki rya Melody House Music School.

Azwi cyane mu ndirimbo nka 'Amagambo yawe', 'Ntahinduka', 'Wandemeye ishimwe' n’izindi.

Yandika indirimbo zibanda ku buzima bwa buri munsi n’ibintu azi neza byabayeho nk’ubuhamya n’ibindi nkabyo cyangwa ngo hari igihe "Imana ikwihera message".

Mu Ugushyingo 2019 yakoze igitaramo “A living sacrifice of worship [ASW]" yahurijemo abaramyi b’amazina azwi barimo Arsene Tuyi na Serge Iyamuremye n'abandi.

Babou ari kubarizwa muri Kenya aho yagiye kwiga amasomo y'umuziki ndetse indirimbo ye 'Ibihe byose' niwe wayikoreye

Umuhanzi Babou Melo yasohoye indirimbo nshya yise 'Ibihe byose'

KANDA HANO WUMVE 'IBIHE BYOSE' YA BABOU MELO URI KUBARIZWA MURI KENYA

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...