RFL
Kigali

Chorale Christus Regnat yasohoye indirimbo ihumuriza ikanarema imbaraga mu bantu muri iki gihe cya Covid-19-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/04/2020 15:30
0


Chorale Christus Regnat yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Mu maboko yawe’ y’ubutumwa buhumuriza, bwukabaka kandi bukarema imbaraga buri wese muri iki gihe Isi iri mu ruhuri rw’ibibazo byatewe n’iki cyorezo cya Covid-19 giterwa na Coronavirus.



Muri iki gihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, ibikorwa hafi ya byose byarahagaze, imirimo irahagarara, inganda zifunga imiryango ndetse insengero n’andi materaniro abantu bahuriragamo basingiza Imana nabyo iki cyorezo ntikabirebeye izuba. 

Izo ngaruka rero ziturutse kuri Covid-19 zakomye mu nkokora abaririmbyi, baba abaririmba ku giti cyabo cyangwa se abaririmba mu buryo bw’amatsinda aribwo Chorale Christus Regnat ibarizwamo.

Chorale Christus Regnat iri mu zikomeye muri Kiliziya Gatolika, ivuga ko “Nyuma rero yo kubona ko abantu benshi bihebye bitewe n’impamvu nyinshi iki cyorezo cyatuzaniye twahisemo gukora mu nganzo ngo dufashe abakristu n’abantu muri rusange kongera gutekereza k’Umusumbabyose ari nawe ufite intangiriro n’iherezo ku bibera mu isanzure dutuyemo, n’uko tubagenera indirimbo yitwa “Mu maboko yawe”. 

Bavuga ko bifuzaga na none gufasha abakristu n’Abanyarwanda muri rusange kudatakaza icyizere cy’ubuzima ko ahubwo ibyo abantu bakora byose biri mu biganza by’Imana.

Iyi ndirimbo yubatse mu magambo y’umwimerere y’Umwanditsi w’indirimbo, umuhimbyi n’umwarimu wa Muzika Bahati Wellars umwe mu bagize Chorale Christus Regnat wicaye agasesengura ibi bihe agasanga ibyo abantu bari kunyuramo bagomba kwishyira mu biganza by’Imana.

Hari aho baririmba bagira ati: “Mu maboko yawe Dawe ni ho nshyize amizero yanjye, mu biganza byawe Mana yanjye ni ho nshyize imbaraga zanjye, Dawe rinda ukwemera ngukesha, nirunduriye mu gushaka kwawe Nyagasani ni wowe ungize”. 

Bahati Wellars amaze guhimba indirimbo no kuyandika neza mu manota, abagize Chorale Christus Regnat bayigiye ku mbuga nkoranyambaga buri wese aho ari mu rugo maze abarimu batangira kwigisha nk’uko imyitozo ubusanzwe yo kwiga indirimbo yakorwaga.  

Nyuma yo kwiga indirimbo amanota y’iyi ndirimbo yohererejwe utunganya indirimbo mu majwi (Audio Producer) Emmy Pro ufite studio yitwa Universal record, amaze gukina/gucuranga umuziki arongera ayisubiza Chorale Christus Regnat buri wese ashyiramo ijwi rye mu rugo akoresheje telephone ye maze ayo majwi akusanywa na producer arayahuza akuramo indirimbo y’amajwi (Audio).

Nyuma rero yo gukora amajwi (Audio) ntibyagarukiye aho ahubwo hifashishijwe ikoranabuhanga muri iyi minsi rifasha abantu kuba baririmba batari kumwe nyamara ubabona akababona hamwe ryitwa “Virtual Choir” hahuzwa amashusho buri wese yafashe atunganywa n’umwe mu baririmbyi ba Chorale Christus Regnat witwa Eugene Havugimana ubu uri mu gihugu cy’u Butariyani aho yagiye kwiga.

Chorale Christus Regnat yasohoye amashusho y'indirimbo nshya bise 'Mu maboko yawe'

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MU MABOKO YAWE" YA CHORALE CHRISTUS REGNAT

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND