RFL
Kigali

Jessica ufite amakamba 5 ari mu bo muri Afurika y’Amajyepfo bazavamo Miss Career Africa 2020 izabera i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/04/2020 22:38
0


Umukobwa witwa Jessica Mundie Uiras wo muri Namibia ufite amakamba atanu y’ubwiza ari mu bakobwa 15 bo muri Afurika y’Amajyepfo bashobora kuzavamo Miss Career Africa 2020 izasorezwa mu Rwanda mu Ukuboza 2020.



Kuri uyu wa 28 Mata 2020 nibwo abategura irushanwa rya Miss Career Africa batangaje abakobwa 15 bo muri Afurika y’Amajyepfo bemejwe n’Akanama Nkemurampaka hashingiwe ku mishinga yabo batanze basaba ko ishyigikirwa. 

Abakobwa batoranyijwe ni 15 barimo: Sanele Wame T Ndlove na Koletso Karyn Mlilo bo muri Botswana; Magdalena Haingura, Jessica Mundie Uiras, Ester Shifotoka babarizwa muri Namibia.

Victoria Rutendo Maphosa, Natasha Dlamini, Nomande Sigawuke na Nothabo Ncumbe bo muri Zimbabwe; Lerato Moeko, Gift Wezzie Somakwabe, Prudence Maloka, Nelisiwe Ntuli, Mpho Phasa na Sakheleni Matjila bo muri Afurika y’Epfo. 

Uko ari 15 bagiye bagaragaza imishinga yabo bashyize imbere ndetse n’ibyo bamaze kugeraho ku myaka bamaze.

Jessica Mundie Uiras (Namibia) agaragaza ko amaze kwegukana amakamba atanu kuva atangiye kwitabira amarushanwa y’ubwiza.

Yegukanye ikamba rya World Miss University Namibia 2017, Tera Queen 28th World Miss University 2017, Miss Grand Namibia 2018, Miss Heritage 2019 ndetse na Miss Charm 2019/2020. 

Muri aba bakobwa kandi harimo uwitwa Nelisiwe Ntuli uvuga ko amaze gutsindira ibihembo 30. Yivuga nk'umukobwa wifashije kwinjira mu bushabitsi aho ubu akora mu bijyanye no gutegura ahabera ibirori.

Anabifatanya n’akazi ko kwakira abantu bagana ikigo akorera cy’Itangazamakuru. Mu myaka 5 yifuza ko ikigo cye yise "Bianca Exquisite events" kizaba ari ikigo kinini kandi cyatanze akazi ku bantu 25. 

Uyu mukobwa yumva abaye Miss Career Africa yazafasha abanyafurika kugera ku nzozi zabo. Yumva yabera abakiri bato inzira ibageza ku ntsinzi y’inzozi zabo.

Yumva ko umugore ari umunyembaraga kandi ijwi rye rikwiye kumvikana.

Uyu mukobwa yumva ko yegukanye ikamba rya Miss Career Africa 2020 byamufasha kugeza iyi myumvire n’inzozi kuri benshi ku Isi. Yishimira ko afite ikigo cyahaye akazi abantu 8. 

Undi mukobwa uri muri aba 15 bafite byinshi bamaze gukora ni Dlamini Natasha wo muri Zimbabwe. Ni umukinnyi wa filime akaba n’umusizi usanzwe ari umuvugizi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR).

Yatoranyijwe nk’umukinnyikazi mwiza mu iserukiramuco rya Pan-African ryabereye mu Mujyi wa Los Angeles. Dlamini yanatoranyijwe nk’Ambasaderi wa Global Peace mu gihugu cye.

Abategura iri rushanwa rya Miss Career Africa bavuze ko aba bakobwa 15 batangajwe bakoze neza kuko babashije kunyura Akanama Nkemurampaka kemeje ko imishinga yabo ikwiye gushyigikirwa.

Aba bakobwa babwiwe ko bifitemo ubushobozi burenze ubwo abantu bababonamo kandi ko igihe kigeze kugira ngo berekana ko bashoboye. 

Bati “Twamaze kubwira Isi yose ko mwatoranyijwe mu magana y’abakobwa bo muri Afurika y’Amajyepfo bari biyandikishije. Ubushobozi bwanyu nibwo bwatumye mubasha gutsindira kwinjira muri 15 batoranyijwe.”

Aba bakobwa kandi bamenyeshejwe ko uko ari 15 bagiye gutorerwa kuri internet bazavamo 10 bazitabira umwiherero (Boot Camp) w’irushanwa rya Miss Career Africa 2020 rizabera i Kigali. 

Amatora yo kuri Internet yatangiye kuri uyu wa 28 Mata 2020 azasozwa kuwa 02 Kamena 2020.

Aba bakobwa basabwa guhamagararira inshuti zabo n’abandi kubashyigikira muri iri rushanwa, banabwirwa gutangira gushaka itike y’indege izabazana i Kigali kuko ibindi byose bazabihabwa.

Abakobwa 15 bo muri Afurika y'Amajyepfo batangiye gutorwamo 10 bazaza i Kigali mu mwiherero wa Miss Career Africa

Jessica wibitseho amakamba 5 y'ubwiza harimo mpuzamahanga ari muri 15 bahatanira kuvamo Miss Career Africa





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND