RFL
Kigali

Amateka ya myugariro kabuhariwe ‘Virgil Van Dijk’

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:29/04/2020 16:55
0


Umukinyi ukina yugarira mu ikipe ya Liverpool ndetse no mu ikipe y’igihugu y’u Buholandi anabereye kapiteni Virgil van Dijk ni we tugiye kuganiraho uyu munsi.



Ubusanzwe Virgil ni muntu ki?

Virgil Van Dijk yavutse tariki 8 Nyakanga 1991 mu gace ka Breda mu gihugu cy’u Buholandi, kuri se w’Umuholandi witwa Ray Van Djik na nyina wo muri Surname witwa Ruby Van Djik. Virgil avuka wenyine muri macye ni ikinege. Mu bwana bwe yakuze akunda umupira ku kigero cyo hejuru kuko yahise ajyanwa mu irerero ryitwa willem ya 2.

Virgil abakunzi b’umupira benshi bamukundira ubuhanga agaragaza mu mikinire ye cyane cyane mu kwaka umupira uwo bahanganye n’umuvuduko ndetse n’ubwenge akoresha mu kibuga.

Ese ni ryari Van Dijk yatangiye gukina nk’uwabigize umwuga?

Muri 2010, umugabo wahoze akinira ikipe y’igihugu y’Ubuholandi witwa Martin Koeman wari ushinzwe gushakisha abana bafite impano yabonye Virgil maze atangazwa n’impano yari afite maze ahita amujyana mu ikipe yitwa FC Groningen ku buntu. Akigerayo kubona umwanya wo gukina byaramugoye cyane, maze umukino we wa mbere awukina asimbuye ku munota wa 72. 

Aha hari mu mukino ya playoffs ya Europa League ubwo batsindag bitanu kuri kimwe maze atsindamo ibitego bibiri aribyo byambere yari atsinze kuva abaye umukinnyi wabigize umwuga, akaba yarakinaga nka rutahizamu muri iyi kipe. Iyi kipe yayikinnyemo imyaka imbiri ayitsindira ibitego 7 mu mikino 66 yayikiniye.

Muri 2013, Virgil yerekeje muri Celtic aguzwe akayabo ka miliyoni ebyiri n’ibihumbi Magana atandatu by’ama Pawundi, maze asinya imyaka ine y’amasezerano. Muri uyu mwaka yafashije Celtic gutwara shampiyona maze anatoranywa mu ikpe nziza ya shampiyona ya 2013-2014.

Yanatoranyijwe mu ikipe nziza ya shampiyona ya 2014-2015 yafashije Celtic kuyitwara uretseko batagize amahirwe mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo kuko yaje gukurwamo na intel de Milan. Muri uyu mwaka yabaye umukinnyi wa kabiri mwiza muri shampiyona ya Scotland nyuma ya Mugenzi we bakinanaga witwa KRIS COMMONS.

Muri Nyakanga 2015, yaguzwe n’ikipe ya Southampton yo mu bwongereza akayabo ka miliyoni 13 z’amapawundi  ihita imusinyisha imyaka itanu. Mu mpera za shampiyona yahise atorwa nk’umukinnyi wahize abandi muri Southampton.

Muri Mutarama 2018 VIRGIL yaguzwe n’ikipe ya Liverpool akayabo ka miliyoni 75 z’amapawundi ahita ashyiraho agahigo ko kuba ariwe myugariro wa mbere uhenze kuva ruhago yabaho. Mu mwaka wa mbere akigera muri Liverpool yahise ayifasha kugera ku mukino wa nyuma wa Champions League aho batsindiwe na Real de Madrid. 

Muri season ya 2018-2019, Virgil yafashije Liverpool gutwara Chamions League batsinze Tottenham ku mukino wa nyuma ibitego bibiri ku busa. Muri uno mukino Virgil yaje gutorwa nk’umukinnyi witwaye neza mu mukino bimwe dukunze kwita Man of the match mu ndimi z’amahanga. Muri rusange Virgil amaze gufasha Liverpool gutwara ibikombe bitatu birimo Champions League, FIFA Club World CUP na UEFA Super CUP.

Virgil yakiniye bwa mbere ikipe y’igihugu nkuru muri 2015 aza kuyibera captain muri 2018. Yafashije ikipe y’igihugu cye kugera ku mukino wa nyuma wa UEFA Nations League aho batsinzwe na Portugal.

Mu rukundo ni muntu ki?

Virgil  yashakanye na Rike Nooitgedagt bakaba barabyaranye umwana umwe w’umukobwa witwa NILA Van Dijk.

Dore ibihembo amaze kwegukana.

Yabaye umukinnyi wahize abandi muri shampiyona y’u Bwongereza (Premier league) muri season ya 2018-2019 ndetse anatoranywa mu ikipe y’umwaka. Yabaye umukinnyi wahize abandi ku mugabane w’uburayi muri season ya 2018-2019. Yabaye umukinnyi wahize abandi muri Liverpool muri season ya 2018-2019.

 Src:gossipgist.com ,lifebogger.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND