Shampiyona zitandukanye hirya no hino ku Isi zishobora gusubukura nyuma y‘icyorezo cya COVID-19, umubare w’abakinnyi binjira mu kibuga basimbuye wariyongereye, ukava kuri batatu bakaba batanu nk'uko bigaragara mu busabe bw’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ‘FIFA’.
Iminsi
ibarirwa muri mirongo itanu irashize shampiyona zitandukanye hafi mu bihugu byose
ku Isi zarahagaze kubera icyorezo cya Coronavirus cyibasiye abatuye Isi muri
iki gihe.
Ibi
byatumye FIFA igira impungenge z’uko
abakinnyi bazakina imikino myinshi mu gihe gito kugira ngo shampiyona zisorezwe
igihe cyateganyijwe, ihita yandikira urwego rubishinzwe kugira ngo rwongere
abakinnyi binjira mu kibuga basimbuye kugira ngo bafashe abakinnyi.
Yagize
iti “Ikintu gihangayikishije kuri ubu ni uko inshuro zirenze izisanzwe imikino
ishobora kongera ibyago byo kuvunika bitewe n’uburyo umukinnyi azakina imikino
myinshi birenze urugero”.
"Buri
kipe izahabwa amahirwe yo gukoresha abasimbura bagera kuri batanu mu gihe
cy’umukino, hakaba bashobora no kubaho undi musimbura usigaye mu gihe
cy’iminota y’inyongera, aho bibaye ngombwa".
FIFA
ikomeza ivuga ko abasimbura bazajya binjira mu kibuga mu bihe bitatu gusa mu
mukino, kongeraho hagati y’ibice bibiri by’umukino.
Iki
cyifuzo kizemezwa n’Urwego rushyiraho amategeko agenga umupira w’amaguru, IFAB,
kandi icyemezo cya nyuma kigashyikirizwa abategura amarushanwa nk’uko urwego
rushinzwe umupira w’amaguru ku Isi rwabitangaje.
Shampiyona
y’u Budage ishobora gusubukurwa mu bihe bya vuba, ndetse no mu bindi bihugu byo
ku mugabane w’u Burayi amakipe yamaze gusubukura imyitozo, bitanga icyizere ko
ibikorwa by’imikino vuba bizongera gusubukurwa.
FIFA irashaka ko Abakinnyi basimbura bava kuri batatu bakaba batanu
TANGA IGITECYEREZO