RFL
Kigali

Rutangarwamaboko yateje imodoka ye ngo abone igishoro cyo gukora ubushakashatsi bushingiye ku muco mu gushaka umuti wa Covid-19

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:27/04/2020 22:19
0


Mu mvugo izimije kandi yuje ubuhanga, kuri uyu wa Mbere tariki 27 Mata 2020 Rutangarwamaboko yatangaje ku rukuta rwe rwa Twitter ko yemeye kugurisha imodoka ye yo mu bwoko bwa Toyota ngo abone amafaranga yo gutangiza ubushakashatsi bushingiye ku muco mu gushaka umuti wa Koronavirusi.



Mu magambo ye bwite, Rutangarwamaboko Modeste Nzayisenga usanzwe ari umuganga Gakondo, yagize ati “Ku batitangira itama kwitangira Urwatubyaye, natorewe Guteza aka Kabando dufitanye amateka ngo mbone Ihero ry’intsinzi ntoreye kwimbika mu Bushakashatsi bushingiye ku muco wacu tukabona umuti w’iki cyago Covid-19”.

Yanaboneyeho gusaba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda gushyigikira uyu mushinga we wo gukora ubushakashatsi bushingiye ku muco, aho yagize ati “Umukuru wacu Paul Kagame ncira isibo kandi unshingishe intege”.


Imodoka Rutangarwamaboko yateje ngo abone igishobora cyo gukora ubushakatsatsi

Rutangarwamaboko wanemereye INYARWANDA ko yateje imodoka ye ngo abone igishoro cyo gukora ubushakashatsi bushingiye ku muco, akomeza avuga ko mu murage Ndangamateka w’umuco w'u Rwanda ugaragariza ko nta Buganga butagira Ubugangahuzi. We ubwe yiyemerera ko ari umuhamya wo guhamya ibyo, ati “Ibi ndi umuhamya wabyo mu bushakashatsi nakoze nsoza Kaminuza nusa ikivi cya ba Sogokuruza ntangira n’icyanjye”.

Uyu muganga gakondo avuga ko Leta y’u Rwanda yakoze ibishoboka byose, igisigaye ari uruhare rw’abashakashatsi, aho yagize ati “Leta yacu yakoze ibishoboka byose, abashakashatsi natwe tube mu mushiji wacu neza, abazimu bacu batazatubaza byinshi”.


Yongeyeho ko niba abaganga babyize mu mashuri ndetse n’abavuzi ba Gakondo badahagurutse ngo bashake umuti wa COVID 19 abazimu bazababaza, bati “Ese ko Ubushita butera u Rwanda na za Muryamo mu matungo,…. Ikiganga mwize cyari kitarabaho ariko tukishakamo imiti gakondo kacu tugatsinda tukabitsinsura nkanswe ubu mwe mwabirazwe mu kaniga ibindi nibwo mwategereza akimuhana?”

Rutangarwamaboko mu gusoza yibukije abantu ko u Rwanda na Africa bidashobora kugira iterambere rirambye bikirambirije i Bwotamasimbi ku bisubizo by’ibibaraje ishinga. Ati “Imishinga yacu izashinga imizi gusa nidushinga ikirenge cyacu mucyo Abakurambere”. Ibyo twigejejeho dushingiye ku muco wacu bikwiye kutubera urugero. Mu mvugo izimije ati "Ibyo twigejejeho dushingiye ku muco wacu bidushishire n’ubu, Covid-19 Ishyuka Rwanda".


Iyi modoka yanditseho ngo "Tubeho ubuzima bushingiye ku muco"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND