RFL
Kigali

Cristiano vs Messi: Abatoza batandukanye barimo Ferguson na Mourinho bavuze uwo bafata nk’uwa mbere ku Isi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:27/04/2020 19:24
0


Ubuhanga bw’abanyabigwi babiri bafatwa nk’abambere ku Isi muri ruhago y’iki gihe, Cristiano Ronaldo na Lionel Messi, bukomeje gukurura impaka z’urudaca hirya no hino ku Isi, byanatumye abatoza bakomeye bakoze ibikorwa by’indashyikirwa muri ruhago nabo batangaza uwo bafata nk’umuhanga kurusha undi.



Mu myaka 12 ishize, Cristiano Ronaldo na Lionel Messi,  bombi begukanyemo igihembo gitangwa buri mwaka ku mukinnyi mwiza ku Isi ‘Ballon d’Or’ 11. Messi yegukanye ‘Ballon d’Or’ 6, mu gihe Cristiano yegukanye ‘Ballon d’Or’ 5.

Nubwo igihe cyose uyu rutahizamu wa FC Barcelone aba ahanganye n’uyu munya-Portugal, usanga kenshi abantu batandukanye batemerana k’ugomba kwicara ku ntebe y’u Bwami akambikwa ikamba nk’umukinnyi wa mbere u Isi.

Mu munsi ishize umunabigwi ukomoka muri Brazil ufatwa nk’umwami wa ruhago w’ibihe byose ku Isi, aherutse kugira icyo avuga kur izi mpaka zitajya zishira.

Aganira n’imwe muri Channel z’itambutsa amakuru ya Siporo iwabo muri Brazil ya’Pihado’, Pele yongeye gushimangira ko Cristiano ari umukinnyi mwiza kurusha Messi.

Nyuma y’aho abarimo Wayne Rooney,Kaka,Beckham,Angel di Maria n’abandi bemeje ko umukinnyi mwiza kurusha abandi bose ku Isi ari Lionel Messi ndetse bakagaragaza amarangamutima yabo ku rwego rwo hejuru,hakurikiyeho abatoza bakomeye.

Mu makipe yabo,aba basore babiri batwaye ibikombe bitandukanye gusa Messi ku giti cye afite Ballon d’Or 6 kuri 5 za Cristiano Ronaldo.

Cristiano Ronaldo yatwaye UEFA Champions League 5 mu gihe Lionel Messi afite 4.Ronaldo yatwaye ibikombe bya shampiyona mu Bwongereza,muri Espagne no mu Butaliyani mu gihe Messi yabitwaye muri Espagne gusa.

Abatoza bakomeye ku isi ubu n’abatakibirimo binjiye mu mpaka za Cristiano Ronaldo na Messi birangira abo ku ruhande rwa Messi baganje aba Cristiano.

Uko abatoza batoye:

1. Zinedine Zidane –Cristiano Ronaldo

2. Jose Mourinho -Bombi

3. Pep Guardiola- Lionel Messi

4. Arsene Wenger- Lionel Messi

5. Sir Alex Ferguson-Cristiano Ronaldo

6. Diego Simeone-Lionel Messi

7. Jurgen Klopp-Lionel Messi


Ibigwi bya Cristiano na Messi kugeza magingo aya


Aba ni abakinnyi bafatwa nk'aba mbere ku Isi mu mupira w'amaguru wa none





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND