Ibihugu byafatiwe ibihano mpuzamahanga ni byo birangaje isi mu kurwanya COVID19

Hanze - 27/04/2020 7:33 AM
Share:

Umwanditsi:

Ibihugu byafatiwe ibihano mpuzamahanga ni byo birangaje isi mu kurwanya COVID19

Nyuma yuko igihugu cy’Ubushinwa gitanze impuruza ku Muryango Mpuzamahanga wita ku Buzima ku bijyanye n’icyorezo cya COVID19, isi yose yatangiye gutegura uburyo bwo kwirinda. Kuva COVID19 yatangazwa nk’icyorezo cyugarije isi ndetse kibagikomeje guhitana abatari bake, ibihugu byatangiye guterana ingabo mu bitugu mu kugihashya.

Umuryango Mpuzahampanga wita ku Buzima ntuhwema gukangurira amahanga ubufatanye mu guhashya iki cyorezo. Magingo aya ubufasha burigutangwa harimo guhererekanya amakuru kuri iki cyorezo, inkunga z’amafaranga, ibikoresho byo kwa muganga n’ibindi. Guhabwa inkunga ku bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ntibikiri igitangaza cyane iyo bigeze mu bihe by’ibiza kimwe n’ibyorezo tutirengagije intambara. Ubusanzwe usanga ibihugu bitanga imfashanyo ari ibikizi, nyamara muri iki isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID19 ubu n’ibihugu bikize birahabwa inkunga. 

Tariki 22 Werurwe itsinda ry’abaganga n’abaforomo baturutse muri Cuba bajya gutanga ubufasha mu Butariyani. Twakwibutsa abantu ko iki cyorezo kimaze guhitana abarenga ibihumbi 26 mu Butariyani. Gufasha ibindi bihugu ntibyarangiriye ku Butariyani kuko ubu abandi baganga n’abaforomo 12000 barekeje muri Afurika y’Epfo kimwe n’ibindi bihugu. Iyi Cuba ivugwa ifite ibihano biremereye cyane yafatiwe n’Amerika nyuma yaho Fidel Castro afatiye ubutegetsi. Ubwo iyi nkuru yandikwaga abaribamaze guhitanwa na COVID19 muri Cuba ni 54.

Ku itariki ya 30 Werurwe binyuzemu itangazo ry’ambasade y’Uburusiya muri Amerika, hatangajwe ko intege ya AN-124 yari yikoreye ibikoresho byo kwa muganga yerekeje muri Amerika. Iyi ndege yariyoherejwe n’Uburusiya ngo ishyikirize ufasha igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Twirengagije ko ibi bihigu bihora birebana ay’ingwe, kuri iyi inshuro kimwe kirafasha ikindi. Mu mpera za Gashyantare 2014, Amerika kimwe n’ibindi bihugu byafatiye Uburusiya ibihano bibwagiriza kuba bwariyometseho intara ya Cremia. Ubwo iyi nkuru yandikwaga abaribamaze guhitanwa na COVID19 mu Burusiya ni 747.

Nkuko imibare ibyerekana bimwe mu bihugu bifite ibihano mpuzamahanga usibye kuba byarafashe iya mbere mu gufasha ibindi bihugu, imibare y’abahitanywe n’iki cyorezo ntiteye inkeke cyane. 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...