Davido yatangaje ko Se ashobora kuba imwe mu mpamvu zituma abantu batamukunda

Imyidagaduro - 25/04/2020 1:45 PM
Share:

Umwanditsi:

Davido yatangaje ko Se ashobora kuba imwe mu mpamvu zituma abantu batamukunda

Ni kenshi cyane uzamamara ugakundwa na benshi cyane, gusa hari igihe nawe wiyumvamo ko hari bamwe bashobora kuba batagukunda ukaza kuvumbura impamvu bitewe n’ubushishozi wakoze ubwawe. Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika Davido, asobanura ko kuba Se ari mu bantu bakize muri Nigeria byaba intandaro ya bamwe mu kutamwishimira muri muzika.

Davido wigaruriye imitima ya benshi ku muri Afurika, ku giti cye abona hari abafana yakabaye afite, ariko hari abamuciseho. Uyu muhanzi uri nu bakomeye muri muzika ya Nijeriya yatanze impamvu nyayo ituma atekereza ko yangwa n'abantu benshi mu myidagaduro ubwo umufana yamubazaga uko yibona n'uko atekereza ku rwango abafana bamwanga muri Nigeria.


Ku bwa Davido, abantu benshi bahitamo kumwanga, kubera ko basanze uburyo Se akize. Ibi yabivuze ubwo yasubizaga umufana kuri Twitter. Umufana witwa Jacuzzi kuri Twitter yari abajije niba Davido adakwiriye ingano y'urwango abona.

Mu gusubiza uyu mufana, Davido yagize ati "Urwango ni iki?, gusa byatewe n’uko Papa ari umukire ariko abafana barankunda ".


Se wa Davido, Adedeji Adeleke ari mu baherwe mu gihugu cya Nigeria, afite ubucuruzi butandukanye mu gihugu no hanze yacyo. Aherutse kwitanga agera kuri Miliyoni 500 z’Amanaira akoreshwa muri Nigeria mu rwego rwo gufasha Leta mu guhangana n’ikibazo cya COVID-9.

Davido-explains-why-people-hate-him-in-the-industry


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...