RFL
Kigali

Jay Polly yahishuye ko amaze gukora indirimbo enye muri ibi bihe bya ‘Guma mu Rugo’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/04/2020 16:54
0


Umuraperi Tuyishime [Jay Polly] uri mu bakomeye mu Rwanda, yatangaje ko amaze gutunganya indirimbo enye muri ibi bihe bya ‘Guma mu Rugo’ harimo iyo yakoranye n’umwe mu bahanzi babarizwa mu nzu ifasha abahanzi mu bya muzika yitwa Kina Music.



Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, ku gicamunsi cy’uyu wa Gatanu tariki 24 Mata 2020, avuga ku mibereho ye muri ibi bihe abaturarwanda basabwa kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19. 

Yavuze ko nk’abandi banyarwanda bose ari kubahiriza amabwiriza yashyizweho n’inzego z’ubuzima agamije guhangana n’iki cyorezo cyimaze kwinjira mu mubiri w’abantu barenga miliyoni ebyiri n’igice ku Isi kuva cyakwaduka.

Jay Polly avuga ko mu bihe bitandukanye yandikiye indirimbo muri studio ariko ko kuri ubu yakoresheje ibi bihe byo ku ‘Guma mu Rugo’ yandika indirimbo ndetse anazifatira amajwi hanyuma Producer nawe ashyiraho ake. 

Ati “Njyewe namaze gukorero ‘record’ indirimbo zigera kuri enye. Hari ukuntu dukorera ‘record’ mu rugo hanyuma Producer ukamwoherereza ‘data’ nawe akakoherereza ‘beat’ gutyo gutyo.”

Uyu muraperi wakoze nyinshi mu ndirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye, avuga ko Covid-19 nicogora azashyira ku isoko indirimbo ziherekejwe n’amashusho yazo nyuma y’isuzuma azakorana na Producer.

Ati “Ni indirimbo zizahita zisohoka, zishobora kudasohokera icyarimwe ariko bikaba ari ibintu bikurikirana. Ariko ebyiri zo nzahita nzishyira hanze n’amashusho yazo.”

Yavuze ko muri izi ndirimbo enye harimo imwe yakoranye n’undi muhanzi umushinga wayo ukaba waratangiye mbere y’uko icyorezo cya Covid-19 cyaduka ndetse ngo hari n’indi ari gukorana n’umuhanzi wo muri Kina Music.

Jay Polly uvuga ko hari byinshi yashyize ku murongo mu rugo rwe, yavuze ko abahanzi n’abandi bavuga rikijyana ubu basabwa guhumuriza umubare munini wihebye wibaza iherezo ry’ibi bihe bidasanzwe Isi yinjiyemo.

Avuga ko Covid-19 yateje ibihombo muri buri nguni y’ubuzima ari nayo mpamvu bisaba umusanzu wa buri wese mu guhashya iki cyorezo cyadutse mu mpera za 2019 mu Bushinwa.

Uyu muraperi avuga ko ashingiye ku mibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza abanduye n’abakize hari cyizere cy’uko Abanyarwanda bazasubira mu buzima busanzwe.

Ariko kandi ngo ibi bihe birasaba gushyira imbere isengesho. Ati “…Abantu icyo nababwira ni ukwihangana, bagasenga. Ubu twatangiye ukwezi kwa Ramadhan, dukomeza dusenge dufashanye. Ni umwanya wo kuganira n’abantu tutaganiraga, tukiyunga n’abo tutumvikanaga,”

Jay Polly avuga ko adateganya gukorera igitaramo abafana be kuri Instagram, ariko ko hari uburyo aganira nabo binyuze muri gahunda yiswe ‘MTN Celebrities’. 

Uyu muraperi ari mu bahanzi bamaze igihe kinini mu kibuga cy’umuziki, yamenyekanye birushijeho mu ndirimbo ‘Akanyarijisho’, ‘Deux fois deux’, ‘Umupfumu uzwi’ n’izindi. Ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda banatwaye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars.

Jay Polly yavuze ko Covid-19 nicogora azahita asohora indirimbo ebyiri yanditse muri ibi bihe bya 'Guma mu rugo'

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UMUSARABA WA JOSHUA' JAY POLLY YARIRIMBANYE NA MARINA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND