RFL
Kigali

Polisi y'u Rwanda yihanangirije Bishop Rugagi n’abandi bakozi b’Imana bavuga ko bakiza Coronavirus

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/04/2020 14:27
0


Polisi y’u Rwanda yaburiye Bishop Rugagi n’abandi bavuga ko bakora umurimo w’Imana bayobya abaturage bababwira ko babasengera bagakira icyorezo cya Covid-19 giterwa na Coronavirus kimaze kwandurwa n’abantu 2,639,243 ku Isi.



Polisi itangaje ibi mu gihe hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho y’umunyabitangaza Bishop Rugagi Innocent, avuga ko Imana yamuhaye ububasha bwo gukiza indwara zidakira yanamwongereyeho gukiza Coronavirus.

Rugagi avuga ko hari abo amaze gukira Coronavirus ndetse atanga nimero ya telefoni urwaye iki cyorezo yakwifashisha amuhamagara akamusengera agakira nk’uko ngo n'abandi yasengeye bakize. Ati:

Iyankoresheje hakira kanseri, iyankoresheje hakira diyabete, ni yo iri kunkoresha hakira Covid-19. Na we nuyirwara iyo nimero uyihamagare ndakubwira ngo uramutse upfuye uzatangaze ngo ndi umuhanzi w’ibinyoma. Ntabwo ndi umupfumu uragura aho bihisha ndavuga ku mugaragaro Isi yose ibireba.

Uyu mushumba w’Itorero Reedemeed Gospel Church uri kubarizwa hanze y'u Rwanda muri iyi minsi, yavuze ko afite ubuhamya bwa benshi bamubwiye ko bakize Coronavirus nyuma y’uko abasengeye. Ngo yababwiye kunywa amazi ashyushye, bizera Yesu/Yezu hanyuma bakira icyo cyago.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye Radio Rwanda ko batazihanganira umukozi w’Imana wese uyobya abaturage akababuza gukomeza gukurikiza amabwiriza yashyizweho n’inzego z’ubuzima ababwira ko akiza Coronavirus. Yavuze ko ibikorwa n’aba bakozi b’Imana ari ubushukanyi kandi ko nabo bitazabarwa amahoro. Ati:

[…] Ibijyanye rero n’amasengesho tubona ku mbuga nkoranyambaga. Bamwe bavuga ko ari aba-Pasiteri cyangwa se ari abakora umurimo w’Imana bavuga ko basengera cyangwa se bagira inama, ntabwo ari byo […] Hari uburyo rero abaturage bagomba kugira ngo birinde nugize ibyago akacyandura n’uburyo avugwa, ntabwo ari ibintu bijyanye n’ayo masengesho.

CP Kabera avuga ko ibivugwa n’aba bakozi b’Imana ko bakiza Coronavirus, bifite ingaruka nini kuko bishobora gutuma hari abatubahiriza amabwiriza yashyizweho na Leta n'Isi hagamijwe kwirinda iki cyorezo bumva ko bazakizwa n’amasengesho.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda yavuze ko Bishop Rugagi akwiye kwigaya kuko ibyo yatangaje ko akiza Coronavirus atari ukuri, kandi ko ibi bifite ingaruka z’uko ashobora gukurikiranwa n’amategeko. Yagize ati:

Twavuga ko biriya atari byo. Nawe ahari yabyumva, yareka kuyobya abamwumva n’abo yavuga ko ari bayoboke be.…Ibintu byo kuyobya abaturage, icya mbere ni uko bishobora kuba nawe byakuviramo ingaruka ukaba wanahanwa n’amategeko arahari.

CP Kabera John Bosco yashimye abakomeje kubahiriza amabwiriza yashyizweho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, avuga ko Polisi itazihanganira buri wese unyuranya n’amategeko yashyizweho. 

Bishop Rugagi yagize izina rikomeye mu 2017 nyuma y’ibitangaza byavugwaga ko akorera mu materaniro y’itorero rye ryakoreraga mu Mujyi hafi yo kwa Rubangura. Yavugaga ko akiza indwara zananiranye nka diyabeti, kanseri aza no kuvuga ko agiye kujya azura abapfuye. 

Yigeze gusaba abakristo be n'abandi bitabiraga amateraniro ye ko buri umwe atanga 5,000Frw nyuma y'amezi 3 gusa akaba abonye imodoka ihenze yo mu bwoko bwa Range Rover, ibintu bamwe mu bayoboke be bizeraga koko ariko benshi mu banyarwanda bakabifata nk'ubutekamitwe bakamwamaganira ari nako batabaza Leta.

Nyuma yo gushinga Televiziyo yise TV7 ishyize imbere ibitangaza ariko itakigaragara mu Rwanda magingo aya, yavuze ko agiye kugura indege ye bwite azajya akoresha mu ivugabutumwa. Ibyo byose yabitangazaga nta rusengero agira dore ko we n'abakristo be basengeraga mu bukode.

Bishop Rugagi yatunguranye avuga ko akiza icyorezo cya Covid-19 giterwa na Coronavirus

CP John Bosco Kabera yavuze ko Polisi y'u Rwanda itazihanganira buri wese ushuka abaturage ngo bareke gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND