RFL
Kigali

Imyaka itatu The Mane iri ku isoko ry’umuziki Bad Rama ayisobanura ate?

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/04/2020 12:08
0


Umwana wavutse kuwa 20 Mata 2017 hashize iminsi itatu yijihije isabukuru y'imyaka itatu cyo kimwe n’inzu ifasha abahanzi mu bya muziki yitwa The Mane Music ibarizwamo abahanzi Marina Deborah, Queen Cha ndetse na Calvin Mbanda.



Buri wese agira intangiriro iherekezwa n’inzozi aba abumbatiye. Iyo yesheje akazigeraho mu gihe runaka yivuga nk’utahukanye umuhigo ndetse akongera kwihaga intego mu myaka runaka yifuza kugera. 

Mupenda Ramadhan [Bad Rama], yabwiye INYARWANDA ko imyaka itatu ishize The Mane iri ku isoko ry’umuziki yifashishije abahanzi bayo itanga umusanzu mu buryo butandukanye.

Yavuze ko yatangije The Mane “Mfite inzozi n’intego zo kugira uruhare mu muziki Nyarwanda binyuze mu gufasha urubyiruko kugaragaza impano zabo no kuzishyigikira".

Bad Rama yavuze ko n’ubwo hakiri urugendo rurerure yishimira igihe cy’imyaka itatu bamaze, akavuga ko binyuze mu gukora no gushikama mu myaka itanu iri imbere “The Mane izaba iyoboye mu gihugu afite n’abahanzi batanu bagezweho”.

Iyo yibutse ko The Mane yahereye ku busa bituma arushaho gukora cyane. Bad Rama avuga ko nk’abandi bose intangiriro zitari nziza kuko batangiye nta bikoresho bya ngombwa bafite ariko ubu babigezeho. 

Yavuze ko yumvaga ko imyaka itatu izashira n’aho baragera ndetse ngo ntiyiyumvishaga ko abahanzi be bazaba bari ku rwego rwo gukorana indirimbo n’abahanzi bo mu mahanga ariko ubu byarakozwe.
Ni ibintu abona mu ndorerwamu y'uko "byabaye mbere mu buryo nanjyaga ntekerezaga…Twakoresheje imbaraga nyinshi zibyara uwo musaruro ku muziki Nyarwanda.”       

Bad Rama yishimira intera The Mane ifatwaho mu gihugu ndetse no hanze yacyo. Akanishimira ibikorwa byinshi bitandukanye bagiye bakora, ibitaramo The Mane yagiye itegura, ibitaramo bikomeye abahanzi be baririmbyemo n’ibindi.

Yavuze ko anyurwa bikomeye n’intera umuhanzikazi Marina watangiranye na The Mane agezeho. Ati “Nishimira ko muri iyo myaka itatu twarakoze umuhanzi nka Marina. Ni ukuvuga ngo we yuzuzanyije nayo imyaka itatu. Umwana wari uvuye kuri zero ubu akaba ageze ku rwego ariho, ubizi niwe wabivuga. Ariko kuri njye nziko ari urwego rwiza.”

Bad Rama avuga ko iyo asesenguye abona rubanda bafite ishusho nziza kuri The Mane, ashingiye ku mibare yatanzwe n’ibikorwa bitandukanye bakoze. 

Atanga urugero rw’indirimbo z’abahanzi be zimaze kurebwa n’abarenga Miliyoni imwe kuri Youtube, umubare w’ibitaramo bamaze kuririmbamo, umubare w’ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga, abasaba ko bakorana, abanyempano basaba ubufasha n’ibindi.  

The Mane ifite studio yabo bwite ndetse ishyize imbere guteza imbere impano z’abakiri bato. Yafashishije umuhanzikazi Marina gusohoka igihugu inshuro ebyiri, Queen Cha ahatana muri Primus Guma Guma Super Star anegukana igihembo muri Salax Awards.

Mu 2018 The Mane yakoresheje igitaramo “Celebrities Christmas Party’, mu 2019 itegura igitaramo ‘The Mane Music Festival’ n’ibindi.

Mu bihe bitandukanye abahanzi babarizwa muri The Mane bagiye baririmba mu birori n'ibitaramo bitandukanye. The Mane yafashishije kandi abahanzi bayibarizwamo gukorana indirimbo n'abahanzi b'abanyamahanga.

Iyi nzu yanyuzemo Safi Madiba ndetse n’umuraperi Jay Polly bayisezeyemo. Iyi ‘Label’ yiyongereye ku zindi yasanze mu kibuga cy’umuziki zireberera inyungu z’abahanzi yigaranzura bamwe.

Bad Rama avuga ko yatangije The Mane nta cyizere cy'uko azaba ageze kubyo amaze kugeraho mu myaka itatu

Uhereye ibumuso: Aristide Gahunzire [Umujyanama wa The Mane], Bad Rama [Umuyobozi wa The Mane], Marina Deborah, Queen Cha, Calvin Mbanda ndetse na Eric [Umuvandimwe wa Bad Rama]






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND