RFL
Kigali

Ubusabe bwa kabiri bwa R Kelly bwo kurekurwa muri gereza bwatewe utwatsi

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:22/04/2020 17:28
0


Umuhanzi Robert Sylvester Kelly wamamaye nka R.Kelly yongeye kwaka ubusabe bwo kurekurwa muri gereza nyuma yo kugira ubwoba ko azandura Cornavirus ari muri Gereza kandi ari Icyamamare ku Isi. Ubusabe bwe bwatewe utwatsi.



R Kelly aherutse gusaba ubuyobozi bwa gereza afungiyemo muri Chicago ko yagirigwa impuhwe akaba arekuwe mu gihe gito kuko ubuzima bwo muri gereza biba bitoroshye kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Ubusabe bwe bwa mbere yabutanze muri Werurwe 2020.

R Kelly fails in SECOND bid to be released from jail over ...

Ubwoba kuri R.Kelly bwongeye kuzamurwa n’uko imfungwa yaryamaga munsi ye imerewe nabi mu bitaro nyuma yo kwandura iki cyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi.

Umucamanza yari yaratangaje ko azumva ikibazo cya R.Kelly ushaka kurokora ubuzima bwe. Uyu munsi umucamanza yemeje ko R.Kelly aguma muri gereza nk'izindi mfungwa zose na cyane ko nta bimenyetso afite bifatika byatuma arekugwa agakurikiranwa ari iwe nk'uko abyifuza. R Kelly yifuzaga guhosoka gereza akazayisubiramo icyorezo cya Coronavirus kirangiye.

Lawyer enters not guilty plea for R. Kelly in sex abuse case | PBS ...

R.Kelly aregwa ibyaha 13, birimo kwereka abana amashusho y'urukozasoni ndetse no gutambamira ubucamanza, nk'uko biherutse gutangazwa n'ibiro by'umushinjacyaha w'i Chicago. Kelly asanzwe yarahakanye ibirego birenga 20 by'ihohotera rishingiye ku gitsina. Ibyaha bye byamenyekanye cyane kubera itangazwa ry'uruhererekane rwa filime mbarankuru yiswe 'Surviving R. Kelly' cyangwa 'kurokoka R. Kelly' ugenekereje mu Kinyarwanda.

Radio 2000 on twitter:

Icyifuzo cya R.Kelly cyo gusohoka gereza cyongeye guterwa utwatsi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND