RFL
Kigali

Alibaba: Mu mushinga uzatwara Miliyari ¥200 yiyemeje guhangana na Amazon na Microsoft

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:21/04/2020 5:33
0


Alibaba ikigo gikorera ubucuruzi kuri murandasi, cyiyemeje gushora imali ingana na Miliyari $28.26 mu kubaka ububiko bw’ibikorerwa kuri murandasi (Cloud infrastructure). Niba wajyaga wibaza ahantu ibintu byose abantu bakorera kuri murandasi bibitse, muri iyi nkuru urashira amatsiko.



Digital Economy ni ubucuruzi bushingiye kw’ishoramali rikorerwa kuri murandasi rirangajwe imbere na Cloud Computing. Ikigo cya Alibaba cyariye karungu yo kurya isataburenge ibigo bihanganye ku isoko ry’ikoranabuhanga ari byo Amazon, Microsoft na Google. 

Alibaba igiye gushora amafaranga angana na Miliyari 200 z'amashinwa angana na Miliyari 28.26 z'amadorali y'Amerika muri uyu mushinga bivugwa ko uzafata imyaka 3 kugira ngo ube watangiye gutanga umusaruro uhamye.

Mu busanzwe iki kigo, ubu bucuruzi bwa Cloud Computing cyabukoraga ariko kikabukora ku rwego rwo hasi. Ubu umushinga kiri gushaka gukora ni uwo kujya muri Amerika guhangana na Microsoft na Amazon. Kuri ubu hari ibikorwa cyatangiye kuhakorera, gusa ntibiragera kure kuko bamwe mu bakiriya iki kigo gifiteyo ni abakorera ku buntu.  

Bimwe mu bintu ushobora kuba ujya wibaza ariko bikarangira ubuze igisubizo;

Ø  Ibihumbi by’amafoto n'amashusho ari kuri Instagram, Facebook na Tik Tok byaba bibitse hehe?

Ø  Ese wibaza ahantu ibintu ukorera kuri murandasi (Internet) byibika?

Ø  Nonese iyo ufashe amashusho yapimaga amagigabayiti menshi ukayashyira kuri Youtube ni nde uyabika? Ese ayabika hehe?

Ø  Nonese amamiliyaridi y’indirimbo urebera cyangwa wumvira kuri murandasi (internet) zibikwa na nde? Azibika he?

Ibi bibazo byose igisubizo cyabyo ni kimwe ni “Cloud Computing”. Twavugako ari ikoranabuhanga riri kuganza kandi rigari kuko iri shami ni ho habamo ububiko bw'ibintu abantu bakorera kuri murandasi. Uburyo mudasobwa zikora ndetse n'ibindi bifite aho bijya guhurira n'ibijyanye n'amakuru yose cyangwa ibikorwa bikorerwa kuri murandasi (internet) byose bigengwa n’ibigo bifite ubucuruzi bwa Cloud.

Ku rundi ruhande ushobora kwibaza itandukaniro riri hagati ya Cloud Computing na Cloud Storage. Ibi ntabwo bitandukanye cyane kuko biruzuzanya. Cloud Computing akenshi yibanda ku bijyane n’imikorere y’ibintu byose bibitse kuri internet n’uburyo bikoreshwa cyangwa bihererekanwa aho twavuga nka Application za telefone cyangwa mudasobwa. Cloud Storage yo yibanda kw'ibikwa ry'amakuru kuri murandasi urugero; amafoto, indirimbo, amashusho n'ibindi.

Ubucuruzi ikigo cya Alibaba kigiye kujyamo ni ubwo gucuruza ikoranabuhanga rishingiye kuri Cloud Computing. Ubu bucuruzi bwari busanzwe buzwi ku bigo nka Amazon, Microsoft na Google. Jeff Zhang uyobora ishami ry’ubwenge bw’ubukorano n’ibikwa ryabwo (Cloud Intelligence) mu kigo cya Alibaba nawe yemeza ko ibi bigo bitatu tuvuze haruguru ari ubukombe.

               Jeff Zhang 

Jeff Zhang ati “Ubu icyorezo cya Covid-19 cyashyize imbaraga mu gusenya ubucuruzi busanzwe, ni yo mpamvu tugomba gutekereza ku bucuruzi bwa Digital Economy kuko ntabwo bupfa kwangirika”.

Ikigo cya Alibaba ni cyo cyihariye isoko ryo kugurisha ububiko bw’ibikorerwa kuri murandasi mu gihugu cy’u Bushinwa. Umwaka ushize agera kuri 7% by’amafaranga yinjijwe n'iki kigo, yose yavuye mu bucuruzi bwa Cloud Computing. 

Umuyobozi Mukuru wa Alibaba, Daniel Zhang aganira n’ikinyamakuru CNBC mu mwaka wa 2018 yagize ati ”Ndatekereza ntashidikanya ko ubucuruzi bwa Alibaba bw'ahazaza ari Cloud Computing”.

Iki kigo nta yindi nzira yindi cyanyuramo usibye guhangara Google, Microsoft na Amazon kugira ngo kigere muri Amerika dore ko ariho hari abakiriya benshi. Ibigo bikomeye mu bucuruzi bwo kugurisha ububiko bw’ibikorerwa kuri murandasi (Cloud Storage) ku Isi ni; AWS, Microsoft Azure na Google Cloud.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND