Kigali

Clarisse Karasira yasohoye indirimbo yavuzemo inzira zo gukira ibikomere-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/04/2020 19:14
0


Umuhanzikazi Clarisse Karasira yasohoye indirimbo nshya yise ‘Ibikomere’, ivuga ko mu rugendo rw’ubuzima buri wese anyuramo ahakuriramo ibikomere bitandukanye kenshi biba umutwaro udasanzwe.



Iyi ndirimbo ifite iminota itatu n’amasegonda 59 yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi (Audio) na Producer Jay P. Ije ikurikira indirimbo ‘Mwana w’umuntu’ yari aherutse gusohora igakundwa cyane. 

Uyu muhanzikazi yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo ye nshya yubakiye ku kwibutsa abantu ko n’ubwo banyura mu biruhije bibatera ibikomere, hakiri icyizere cyo kubyomora binyuze mu nzira zitandukanye.

Nk'uko yabiririmbye, avuga ko ibikomere bya buri munsi bishobora gukira binyuze mu kwizera Imana ko ari yo yabasha gukiza, gutuza abantu ntibumve ko ari ryo herezo, gukora ibyiza hakiri uburyo ukagira neza utitaye ku kuba wowe ubabaye kandi ukagira umutima ukomeye. 

Clarisse Karasira kandi muri iyi ndirimbo avugamo uburyo abantu bagera mu bikomere, aho avugamo uburyo Isi ya none ibintu byinshi byahindutse abantu bakaba bahura na byinshi ‘bibakomeretsa’.

Nk’abakomeretswa n’abantu, abakomeretswa n’ibintu kandi buri wese yaba umukire cyangwa umukene. 

Clarisse Karasira ni umuhanzikazi ukora injyana gakondo umaze kugira umubare munini w’abayobotse inganzo ye. Azwi cyane mu ndirimbo 'Gira neza', 'Ntizagushuke', “Twapfaga Iki”, “Imitamenwa”, ‘Ubuto’, ‘Kabeho’ n’izindi.

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yasohoye indirimbo nshya yise "Ibikomere"

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'IBIKOMERE' YA CLARISSE KARASIRA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND