RFL
Kigali

Perezida wa Mukura VS yatanze inkunga y’ibiribwa mu turere 10 mu guhangana n’ingaruka za Coronavirus

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/04/2020 9:54
0


Umufatanyabikorwa w’imena wa Mukura Vs akaba anayibereye Perezida, Olivier Nizeyimana, abinyujije mu kigo ayobora cya Volcano Express Ltd, yatanze inkunga y’ibiribwa mu turere 10, buri karere agaha toni 1 y’umuceri ndetse na Toni 1 ya kawunga mu rwego rwo guhangana n’ingaruka za COVID-19 yahagaritse ubuzima bw'abatuye Isi.



Uturere twagenewe inkunga ni Huye, Nyanza, Ruhango, Muhanga, Nyarugenge, Rubavu, Rusizi, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe.

Ubuyobozi bwa Volcano bwatangaje ko bwahisemo utu turere kubera ko ahanini ari ho bakorera ingendo gusa bwongeraho ko ari bwo bushobozi bashoboye kubona.

Nizeyimana yateganyije ko buri karere gahabwa Toni imwe y’umuceri na Toni imwe ya kawunga ngo bizahabwe abaturage batabasha kubona icyo kurya kubera ko baryaga ari uko bavuye guca inshuro y’umunsi cyangwa bamwe bita ba Nyakabyizi.

Guhera mu mpera z’icyumweru gishize, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko abaturage badafite ubushobozi bwo kubona ibiribwa muri iki gihe basabwe kuguma mu ngo, bazafashwa bahabwa ibiribwa.

Ibi biribwa bikaba bihabwa ahanini abantu bari basanzwe bakora nyakabyizi bagashobora kubona ibibatunga, nyamara muri iki gihe cyo kwirinda icyorezo cya Coronavirus bakaba batagisohoka ngo bajye gukora.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase yavuze ko ibyo biribwa bigomba gutangwa na komite ziri ku Mudugudu no ku Kagali; iz’umurenge zikazunganira.


Olivier Nizeyimana yatanze inkunga y'ibiribwa ku baturage muri iki gihe cya Coronavirus


Yatanze Toni 20 z'ibiribwa





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND