Iyi Album izaba igizwe n’indirimbo icumi (10) harimo nka ‘Abazacungurwa’, ‘Dushime Imana’, ‘Uri Imana’, ‘Kora neza’, ‘Igitambo’, ‘Ndishimye’ n’izindi.
Niyomwungeri Aron ushinzwe imenyekanishamakuru muri iyi korali,
yabwiye INYARWANDA, ko batangije urugendo rushya rwo kumurikira abakunzi babo
indirimbo nshya ziri kuri Album nshya bazamurika muri uyu mwaka ari nabwo bazakora ibirori byo kwizihiza isabukuru y'Imyaka 20 mu iyogezabutumwa.
Avuga ko zimwe mu ndirimbo zabo ziri mu ndimi z’amahanga ‘kuko umurimo w’Imana tuwukorera no mu karere. Ni korali ikunzwe cyane muri Tanzania, RDC, Kenya, Uganda n’i Burundi."
Kuri ubu basohoye indirimbo ya mbere iri kuri iyi Album. Iyi ndirimbo yitwa ‘Kora neza’ ishishikariza abantu gukorera Imana kandi bagashyira imbere gusenga ‘abana b’Imana tukanesha’.
Iyi korali yatangiye umurimo w’Imana mu 1999. Imaze gusohora Album 10 z’amajwi (Audio) ndetse na Album eshanu z’amashusho (Video) zirimo ‘Umunsi w’urubanza’, ‘Byose birarangiye’, ‘Tunaombwa kumujua Mungu’, ‘Mubwire yesu’ na ‘Nimekumbuka’.
Inkurunziza Family Choir ni imwe muri korali eshanu
(5) zikunzwe mu Itorero y’Abadivantiste b'Umunsi wa 7.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'KORA NEZA' YA INKURUNZIZA FAMILY CHOIR