RFL
Kigali

Tariki ya 1 Mata ni umunsi wo kubeshya, birasaba kwitonda muri ibi bihe byo kwirinda COVID-19, Menya inkomoko y’uyu munsi

Yanditswe na: Editor
Taliki:1/04/2020 11:36
0


Bamwe mu batuye Isi bazi ko tariki ya mbere z’ukwa Kane ari umunsi mpuzamahanga wo kubeshya. Uyu munsi ubaye mu gihe Isi iri mu bihe bibi byo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus kiri gutwara ubuzima bwa benshi.



Abahanga mu buvuzi bari gushakisha icyahashya iki cyago. Ni muri urwo rwego rero Inyarwanda.com iburira abantu kwitwararika ku makuru abantu bakumva kuri bamwe bitwaje uyu munsi wo kubeshya (April Fools Day).

Urujijo ku munsi wo kubeshya uba buri tariki 1 z'ukwa kane (Mata), ese wavuye hehe? Buri tariki ya mbere z'ukwa kane (Mata), benshi hirya no hino ku isi bategura utuntu tw'ubwenge baza gukora bakinisha bagenzi babo cyangwa abo mu miryango yabo, kimwe n’amagambo bababwira ariko bababeshya, gusa burya benshi ntibahuriza aho uyu munsi waturutse.

Ibi byose bikorwa kubera ko abantu bishyizemo ko ari umunsi wo kubeshya, uzwi mu cyongereza nka April Fools Day cyangwa Poisson d'Avril mu gifaransa, aho usanga benshi bari mu dukino nk'utwo.

Andrea Livesey, umuhanga wo muri Kaminuza ya Bristol mu Bwongereza avuga ko uyu munsi wahimbajwe mu Bwongereza kuva mu kinyejana cya 19, aho wasangaga kenshi abana ari bo bafatirwa mu tuntu two kubabeshya, gusa uyu muhanga avuga ko atari bose bemera ko havuye iyi sabukuru.

Yagize ati "Ku buryo butangaje nta byinshi bizwi ku havuye uyu munsi wo kubeshya kandi hari ibisobanuro byinshi kandi bitandukanye cyane bivuga aho uwo munsi waba waraturutse".

Andrea Livesey, umuhanga wo muri Kaminuza ya Bristol mu Bwongereza avuga ko bitangaje kuba nta byinshi bizwi ku havuye uyu munsi wo kubeshya.

Bimwe muri ibyo bisobanuro bivugwa ko byazanye inkomoko y’umunsi wo kubeshya ni:

1. Ibisigo: Hari abavuga ko inkuru yavuzwe n'umusizi w'umuhanga w'Umwongereza, Geoffrey Chaucer mu kinyejana cya 14; aho imbwebwe ibeshya isake (bikarangira iyiriye kubera ikinyoma) ari cyo kintu cyabanjirije kubeshyanya kuba tariki ya mbere z'ukwa kane, ariko uyu mugabo ntasobanura neza ko ari itariki 1 z'ukwa kane, dore ko muri icyo cyivugo, avuga iminsi 32 (kuva ukwezi kwa gatatu gutangiye), abantu bakavuga ko ubibaze bihura n'itariki 1 z'ukwa kane, gusa ariko abatemera ibyo bavuga ko uwo muhanga yarimo gukoresha amagambo adasobanutse kugira ngo ateshe umutwe abantu.

Umusizi w'umuhanga w'Umwongereza, Geoffrey Chaucer wabayeho mu kinyejana cya 14 hari abavuga ko umunsi wo kubeshya ari we waba waraturutseho bitewe n'inkuru ye y'imbwebwe ibeshya isake.

2. Ikirangaminsi (Calendar-Calendrier): Hari abavuga ko uwo munsi watangiye bivuye ku bintu biri mu kirangaminsi (Calendar-Calendrier) byitwa amasabukuru yo kwisubiza ubuto (renewal festivals), ibi byatangiye kera ku gihe cy'Abaromani, bikaba byari iminsi mikuru yabaga mu ntangiriro z'umwaka.

Kuri iki gisobanuro, Andrea agira ati “Abakozi bo mu rugo bashoboraga kwigarurira abakoresha cyangwa abana bakigarurira ababyeyi bababeshya”. Ukwezi kwa gatatu ni ko kwezi gutangiza ibihe by'ikirere cyiza, abantu bakibaza ko umugenzo wo kubeshya mu kwishimisha ari ho wavuye, kuko intangiriro z'igihe cy'izuba i Burayi hamwe ari kimwe cyatumaga bifatwa nk'intangiriro z'umwaka.

Ni mu gihe kandi hari n’ikindi gisobanuro gifatiye ku kirangaminsi cyereyeke igihe abantu batangiriye kwizihiza umwaka mushya mu ntangiriro z'ukwezi kwa mbere bakageza mu mpera z'ukwezi kwa gatatu; abakomeza kuwizihiza mu mpera z'ukwezi kwa gatatu, bakavuga ko banawizihije ku itariki 1 z'ukwa mbere nk'uko biba muri iki gihe, bagafatwa nk'abataye umutwe ari nako babakinako udukino two kubabeshya.

3. Uburobyi ku mugabane w’Uburayi: Mu gihe muri iki gihe mu nzuzi z'u Bufaransa haba hari amafi menshi, kandi yoroshye gufata abantu bibaza ko impamvu aya mafi aba ari ibicucu, byatumye rero bifatwa nk’umugenzo wo gukinisha abantu udukino two kubabeshya ku tariki 1 z'ukwa kane.

Andrea Livesey abisobanura avuga ko hari ibimenyetso bifatika bya kera bafite kandi bishoboka ku bijyanye n'itariki 1 z'ukwa kane ari ibyo mu Bufaransa n'u Buholandi, ahagana mu 1500, kuko abantu bibaza ko ushobora kuba wari umuhango wo mu Burengerazuba bw'Uburayi wakwirakwijwe mu Bwongereza, dore ko ubusanzwe mu tuce tw’Uburayi uwo munsi uzwi nka April Fish Day cyangwa umunsi w'ifi wo mu kwezi kwa kane.

Mu bice bitandukanye by’Uburayi, udukino tw’itariki yo kubeshya turangwa no kubadika amafoto y’amafi ku mugongo w’umuntu.

Nyuma y’ibi byose rero biragaragara ko ntawe uzi neza aho umunsi wo kubeshya (April Fools Day cyangwa Poisson d'Avril) waba waraturutse, gusa ariko abantu bamaze imyaka n'imyaniko bakina udukino two kubeshyana ku tariki 1 z'ukwa kane (Mata), n’ubwo abenshi bamaze kubitahura ntawe ugipfa kugwa mu mutego wo kubeshywa kuri uwo munsi.

Mu mwaka ushize kompanyi ya Gariyamoshi yo mu Bwongereza yitwa Yorkshire Moors Railways yatangaje ko yakoze Gariyamoshi igenewe imbwa gusa, ariko byari ukubeshya.

Uyu munsi rero hari abantu bashobora kwirengagiza ibibazo Isi yose irimo byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19, kiri gutwara ubuzima bwa benshi, umuntu akaba yabyuririraho akabenshya abaturage akaba yabayobya, ariyo mpamvu Inyarwanda.com isaba abantu kwitondera umunsi nk'uyu, abantu bakirinda kubeshya kandi buri umwe agashishoza neza ibyo ari bubwirwe byose kugira ngo hato tahaba harimo uwagambiriye kumubeshya.

Umwanditsi: David Mayira-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND