RFL
Kigali

Sadio Mane yashyize ukuri hanze ku by’urukundo avugwamo n’umunyarwandakazi Kate Bashabe

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:31/03/2020 19:02
0


Rutahizamu ukomeye cyane wa Liverpool Sadio Mane, uvuka mu gihugu cya Senegal yahakanye yivuye inyuma ko nta rukundo yigeze agirana n’umunyarwandakazi w’umunyamideli Bashabe Catherine uzwi nka Kate Bashabe, nyuma y’ibyari bimaze igihe bitangazwa n’ibitangazamakuru byo muri Senegal.



Kuri uyu wa Mbere ubwo Sadio Mane yarimo aganira n’abakunzi be kuri Instagram, uyu munyasenegal wari kumwe na mwene wabo Mbaye Diagne, yatangaje ko nta mubano yigeze agirana na Kate Bashaba ikintu cyanatumye Diagne anyuzamo agaseka.

Hashize igihe Kate Bashabe ashyize hanze amafoto na Video ari mu Bwongereza atemberezwa muri Stade ya Anfield y’ikipe ya Liverpool, aho byavuzwe ko yari yagiye kureba umusore basigaye bari mu rukundo ari we Sadio Mane uyoboye ubusatirizi bwa Liverpool.

Uretse kuba harafashwe ayo mashusho n’amafoto Bashabe ari muri Anfield, uyu mukobwa wabaye Nyampinga w’akarere ka Nyarugenge na Nyampinga wa MTN, akunze kujya mu gihugu cy’u Bwongereza inshuro nyinshi aho n’ubundi bivugwa ko nta yindi gahunda iba imujyanyeyo uretse gusura umukunzi we Sadio Mane.

Gusa ariko Kate Bashabe ahakana aya makuru yivuye inyuma aho avuga ko yagiye mu Bwongereza atembera kuri Stade ya Liverpool kubera ko asanzwe ari umufana wayo, bityo akaba ariyo mpamvu nyamukuru yamujyanye kuri iki kibuga. Anahakana amakuru avugwa ko ari mu rukundo na Sadio Mane.

Ikinyamakuru cyitwa Feeling Dakar gikunda kwandika ku makuru y’ibyamamare byo mu gihugu cya Senegal, cyakwirakwije inkuru y’amashusho ku rubuga rwacyo rwa YouTube, kivuga ko ubu Sadio Mane afite umukunzi mushya w’umunyarwandakazi witwa Kate Bashabe.

Aya mashusho atarimo ijwi na rimwe ry’abavugwa, harimo  amafoto Kate Bashabe aherutse gushyira hanze arimo azenguruka mu gace Sadio Mane atuyemo, n’andi mafoto uyu mukobwa ari muri Stade ya Liverpool yagiye gufana iyi kipe.

Nyuma y'uko aya mafoto agiye hanze benshi mu banya Senegal batangajwe n’uburanga bw’umukobwa uri mu rukundo na Sadio Mane bemeza ko ari mwiza kuruta abakobwa bo mu gihugu cyabo.


Kate Bashabe yagiye ahakana kenshi ko nta mubano yagiranye na Sadio Mane


Sadio Mane yahakanye ko nta mubano namba yagiranye na Bashabe





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND