RFL
Kigali

Pasiteri Mboro yasabye $100,000 ngo ajye ikuzimu kwica umudayimoni wa Corona Virus

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:31/03/2020 13:08
0


Paseka Motsoeneng, umubwirizabutumwa uzwi ku izina rwa Pastor Mboro wo muri Afurika y'Epfo yatangaje ko ashaka gukorera uruzinduko ikuzimu ngo yice umudayimoni uri guteza icyorezo cya Corona Virus.



Uyu mupasiteri uyobora itorero rya Incredible Happenings Ministries avuga ko aya mafaranga $100,000 ari kwaka ari ayo kuzifashisha mu rugendo rwe rwo kujya ikuzimu kwica umudayimoni wa coronavirus.

Uyu mupasiteri wakoresheje imvugo isa no kwivuguruza, avuga ko nta mpamvu yo gutakaza amafaranga mu gukora ubushakashatsi ku mpamvu itera Coronavirus kuko ari umudayimoni uri ikuzimu kandi ko yemeye kuba umukorerabushake mu kwica uyu mudayimoni mu cyo yise “Uruzinduko rukomeye”.

Yagize ati “ Niteguye gukiza ikiremwa muntu, namaze kubona ishusho y’uko umudayimoni wa Corona ameze ndetse nzamutsinda.” Yakomeje agira ati “ Nta mpamvu yo guhangayika no gukora ubushakashatsi buhenze. Ikibazo nyirizina ni umudayimoni uri gutera iyi ndwara kandi niteguye kumwica by’iteka ryose.”

Pastor Mboro yavuze ko amafaranga akwiye kuba yamaze kuboneka bitarenze uku kwezi kwa Kane. Inkuru dukesha ikinyamakuru TheSouthAfrican, ivuga ko Pastor Mboro yari aherutse kuvuga ko Imana yari yamusabye kwitegura mbere y’uko icyorezo kigaragara ngo inamuhishurira uburyo Corona virus izagira ingaruka ku isi.

Yagize ati “ Imana yarambwiye ngo hagiye kuba ibyorezo. Ibyorezo bizanatuma amavuriro yica abadogiteri n’abaforomo. Icyo ni igihe tuzaba tugomba gushaka Imana.” 

Yongeyeho ati “Numvise Perezida avuga ngo amahuriro rusange arahagaritswe kubera impamvu z’ubuzima. Ntabwo bintunguye tumaze iminsi twitegura kandi dusenga. Imana yampaye uburyo bwo gusengera perezida imbwira ko imihengeri igiye kuza izaba ikomeye.”

Uyu mupasiteri yabwiye abantu ko icyo basabwa ari ukwiyitaho ndetse no kumva ibyo babwirwa. Si ubwa mbere uyu mupasiteri atangaje ibintu benshi bafata nko 'kwikirigita ugaseka' dore ko yigeze no gutangaza ko yagiye mu Ijuru agahura n'Abamalayika bakifotoza amafoto yo mu bwoko bwa selfie.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND